KOMISIYO Y’IKENURABUSHYO RYITA KU MIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Guhitamo umwanya w’ibanze wo kwita ku bakene n’abahejwe, abarwayi n’ibindi byiciro by’abantu batishoboye, bigaragaza icyo Kiliziya idahwema guharanira mu butumwa bwayo. Kiliziya yegera buri wese kugira ngo imugezeho umukiro wa roho n’uw’umubiri.
Komisiyo yabanje kuyoborwa na Myr Antoni Kambanda, wari Umuyobozi wa Caritas y’Arkidiyosezi. Igihe agizwe Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi, hanyuma n’iya Nyakibanda, yasimbuwe na Myr Anakleti Mwumvaneza wari wamusimbuye ku buyobozi bwa Caritas. Mu mwaka wa 2010, yatanze icyifuzo cyo gusimburwa ku buyobozi bw’iyo Komisiyo kugira ngo imirimo ya serivisi za Caritas n’iza Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro isobanuke.
Mu Ukuboza 2013, habaye ihugurwa rigamije gusobanura Komisiyo n’izo serivisi zombi (Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro).
Muri 2015, hakozwe igenamigambi rya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ry’imyaka itanu (2016-2021), hashyirwaho za Komite mu turere twose tw’ikenurabushyo no mu maparuwasi (aho zitari ziri).
Komisiyo yanashoje umurimo wo kwandika agatabo gasobanura imitunganyirize yayo n’ubutumwa bwayo.
Ariko, gusobanura inshingano za Komisiyo y’Ikenurabushyo mbonezamubano n’ibikorwa bya Caritas ya Diyosezi n’ibya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ntibirashyirwa mu bikorwa by’ukuri. Ibikorwa bya Caritas ya Diyosezi n’ibya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bikomeza kwerekanwa nkaho ari ibya Komisiyo.