KOMISIYO Y’IKENURABUSHYO RY’IYOGEZABUTUMWA, IBIKORWA BYISHINGIWE NA PAPA BIGAMIJE GUTEZA IMBERE IYOGEZABUTUMWA, UMUBANO N’UBUFATANYE HAGATI YA ZA KILIZIYA, UMUSHYIKIRANO N’UMUBANO N’ANDI MATORERO YA GIKRISTU
Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Komisiyo
Kiliziya ifite ubutumwa yo kwamamaza hose Inkuru nziza y’umukiro twabwiwe na Yezu Kristu. Muri ubwo butumwa, birakwiye ko ibifashwamo na za Kiliziya zihariye kugira ngo ibashe kubaho mu busabane. « Kiliziya twavuga ko igera ku kigero cyo kuba yarakiriye bishyitse Inkuru nziza ari uko nayo ubwayo ishobora kwamamaza iyo Nkuru nziza ku bandi bantu no ku yindi mico » (Cardinal Etchegaray). Mu kamenyero tugira ko gushyira ituro ryacu rya gikene mu gaseke rusange k’ibikorwa bya Papa bigamije iyogezabutumwa, tuba dusangiza ubukungu bwo kugira umutima we ugira ubuntu uwemera agaragariza umuryango wose. Uwo muryango nawo ni imbuto y’umubano wa gicuti bita « Jumelage ». Ibyo tukazabigeraho by’ukuri igihe tuzaba dukundana nk’abavandimwe bakomoka ku mubyeyi umwe, Imana Data.
Muri gahunda yo gushinga za paruwasi nshya no kongerera imbaraga iziriho, Komisiyo yahawe inshingano yo guteza imbere ubufatanye n’izindi za Kiliziya z’abavandimwe. Intumbero y’Arikidiyosezi ikaba ari uko buri paruwasi yagira nibura indi paruwasi imwe, diyosezi se cyangwa umuryango gatolika, bifitanye uwo mubano, cyane cyane mu rwego rw’ikenurabushyo mbonezamubano.
Ariko Arkidiyosezi ikomeza kugira ku mutima inshingano abakristu n’abapadiri bayo bagomba gukora kugira ngo ishobore gutunganya umurimo wayo w’iyogezabutumwa. Iyo twitegereje uburyo Abanyarwanda bakora uko bashoboye kugira ngo bave mu bibazo byashegeshe cyane ukwemera kwa gikristu, dusanga bamaze kugira ubuzobere bwabera abandi bafite ibibazo icyitegererezo, cyane cyane muri Afurika.
Kuva yashingwa kugeza ubu, iyo Komisiyo iyoborwa na Padiri Yohani Bosiko Ntagungira, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Remera, akaba yarayoboye na Seminari nto ya Mutagatifu Visenti i Ndera.
Perzida w’iyo Komisiyo agira uruhare mu nama mpuzabikorwa z’ikenurabushyo kandi agakoresha n’ikusanya ry’imfashanyo. Ku byerekeye umubano n’abafatanyabikorwa (Jumelage), ashyikirana n’abafitanye uwo mubano hanyuma akageza ibivuyemo ku bamukuriye. Komisiyo ikoresha uburyo bwayo yihariye, kuko itajya ihabwa amafaranga na Economat y’Arikidiyosezi.