KOMISIYO Y’ABIYEGURIYE IMANA

Komisiyo ni inzego Arkiepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe ibikoresho byo gushyira mu bikorwa ibyekerezo by’ikenurabushyo no kubihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu muri iki gihe.

Ubutumwa bwa Komisiyo

Ubumwe, kumenyena no gusabana hagati y’abiyeguriye Imana muri Arikidiyosezi bifasha cyane mu ikenurabushyo rusange. Ukungurana inama kw’abiyeguriye Imana bitera inkunga umurimo wa buri wese. Perezida w’iyo Komisiyo na Komite yayo bahora bayongerera imbaraga mu nama n’imyiherero bakoresha buri gihembwe ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Inama n’umwiherero birasimburana ku buryo mu mwaka haba inama ebyiri n’imyiherero ibiri.

Ku byerekeye ikenurabushyo rusange, Perezida wa Komisiyo afasha Umwepiskopi guhora hafi y’abiyeguriye Imana bo muri Arikidiyosezi. Abo biyeguriye Imana bashyikirana n’umwepiskopi kugira ngo intego y’umuhamagaro wabo ishobore kwisanzurira mu iyamamazabutumwa.

Komisiyo kandi ifite inshingano zo kwegera imiryango y’abihayimana ikivuka kugira ngo impamvu z’ukubaho kwayo zimenyekane no kugira ngo Umwepiskopi ashobore kumenya uko ihagaze.

Ibyakozwe na Komisiyo

Kuva yashyirwaho, Komisiyo yayobowe na Padiri Antonio Martinez wo mu Bamisiyoneri b’Afurika, kugeza igihe agiriye mu kiruhuko cy’izabukuru. Uwo mupadiri niwe wakoraga uko ashoboye kugira ngo abone uburyo bwo gukoresha inama zayo. Kuva yagenda, ibikorwa bya Komisiyo bisa n’ibisinziriye.

 

Dore zimwe mu nsanganyamatsiko zasuzumwe mu nama z’iyo 

 

Umwaka Insanganyamati=siko yasuzumwe 
21-04-2006 Amadini y’inzaduka – Imiryango mishya ya gikristu

Ubufatanye hagati y’ibigo by’abiyeguriye Imana na Paruwasi

01-09-2006 Gacaca : Aho zigeze (amakuru)

Ubwisungane mu kwivuza ku bapadiri n’abiyeguriye Imana

02-12-2006 Umugambi w’ikenurabushyo rusange (wasobanuwe na Myr Andereya Havugimana

Ubwisungane mu kwivuza : ibisobanuro byatanzwe na Dr Paul Mahoro

03-02-2007 Ikenurabushyo mu mashuri y’Arikidiyosezi
21-04-2007 1.  Guhura na Cardinal Ivan Dias :

a) Ubutumwa bwe

b) Imiryango y’abihayimana bo mu Rwanda mu iyogezabutumwa mu mahanga  (Benebikira, Abizeramariya, Bernardines, Assomption)

10-10-2007 Incamake y’ibisubizo ku bibazo bya Sinodi y’Abepiskopi kuri Afurika
9-2-2008 Ibyagezwe mu gushyira hamwe ibisubizo by’ibibazo bya Sinodi y’Abepiskopi kuri Afurika
21-06-2008 Amakuru rusange ku miryango y’abihayimana muri Arikidiyosezi ya Kigali  agenewe Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Ivo Scapolo

Kugaragaza zimwe mu nzego z’ibikorwa by’iyamamazabutumwa by’imiryango y’abihayimana:

Uburezi – Ubuzima – Urubyiruko rutiga cyangwa rwaretse kwiga – ibikorwa by’urukundo bigenewe gufasha abatishoboye

17-01-2009 Umwaka wa Mt Pawulo Intumwa : Padiri Hildebrand Karangwa (lshuri Tumenye Bibiliya)

Sinodi ku Ijambo ry’Imana : Myr Misago yayitanzeho amakuru

Furumu y’urubyiruko i Nairobi (Frère de Taizé) : Padiri Olivier yatanze ibisobanuro

03-10-2009 Umuryango : ibibazo biwugarije muri iki gihe

Abapadiri n’umwaka w’Ubusaseridoti

Amategeko agenga misoro : Bwana Nsanzimfura François yatanze ibisobanuro

Amategeko mbonezamubano: Bwana François Ukuyemuye yatanze ibisobanuro

6-3-2010 Padiri Serge Traoré yatanze ikiganiro ku ruhare rwihariye rw’abiyeguriye Imana mu guharanira ubwiyunge, ubutabera n’amahoro, nkuko byasabwe n’Ikoraniro ridasanzwe rya Kiliziya kuri Afurika
24-7-2010 1. Imbuto nkenurabushyo za Kongere mpuzamahanga ku mpuhwe z’Imana : ikiganiro cyatanzwe na Padiri Filipek na Honoré Bahire

a) Kungurana ibitekerezo n’ubuhamya

b) Imyanzuro isoza ny’iyo kongere

2. Amabwiriza yerekeye umusoro ku butaka n’amazu

09-07-2011 1. Ubukangurambaga ku ihamagarwa muri za paruwasi n’ibigo by’amashuri

2. Umusanzu w’imiryango y’abiyeguriye Imana mu bukangurambaga bwo kwiha Imana

3. Ubushishozi ku mihamagaro yo kwiha Imana mu bapadiri no mu buzima bwo kwiyegurira Imana

3-3-2012 1. Umushyikirano hagati y’Ivanjili n’umuco nyarwanda

2. Uruhare bwite rw’abihaye Imana mu guhamya ukwemera

26-11-2012 1. Gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’ukwemera

2. Kwerekana ahantu h’iyogezabutumwa

3. Ibyo abantu babonye muri Furmu y’urubyiruko yakoreshejwe n’Abafurere b’i Taizé

21-12-2013 1. Ibyo twungutse mu mwaka w’ukwemera

2. Gukomeza ibyagezweho mu mwaka w’ukwemera

3. Urwandiko rwa Papa « Evangelii Gaudium »