KOMISIYO Y’IKENURABUSHYO RYA LITURUJIYA NA MUZIKA NTAGATIFU (INDIRIMBO ZISINGIZA IMANA)
Komisiyo ni inzego Arkiyepiskopi ashyiraho, nk’amahuriro y’ibitekerezo yo ku rwego rwa Diyosezi, kugira ngo abe imiyoboro yifashishwa mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’ikenurabushyo no kugihuza n’imiberero y’imbaga y’abakristu.
Inshingano za komisiyo
Liturujiya ni umutima w’ukwemera, umuzika ukaba bumwe mu buryo kugaragaza ibisingizo dutura Imana. Perezida w’iyo Komisiyo, afatanyije n’abayigize baturuka mu turere twose tw’ikenurabushyo, bafite inshingano zo gusengura ingingoremezo n’ubuzima bwa Liturijiya ya Kiliziya y’isi yose kugira ngo habe ubushakashatsi bwiza buva mu kwemera k’umukristu w’umunyarwanda no ku ireme ry’umuco nyarwanda. Ikigamijwe kikaba ari uko umukristu w’umunyarwanda yasenga akurikije umuco we bitamubujije kugumya kunga ubumwe n’abandi bakristu ba Kiliziya y’isi yose.
Komisiyo yashoboye gushyira ahagaragara ibibazo bikeneye kubonerwa ibisubizo:
Liturujiya no gushimbaza igitambio cya Misa
Kutubahiriza imwe mu mihango mitagatifu yemewe;
Gukoresha amagambo ataboneka mu gitabo cya misa;
Misa ndende cyane cyangwa ngufi bikabije, by’umwihariko mu gihe cy’inyigisho z’Ijambo ry’Imana;
Kuba abakristu bamwe bakoresha amagambo agenewe umusaseridoti wenyine;
Guha abantu bamwe gusoma Ijambo ry’Imana kandi batazi gusoma neza;
Kuba abakristu benshi batazi bihagije ibihe bya Liturujiya;
Kuba hatariho Liturujiya yihariye y’urubyiruko;
Kuba ibitabo bimwe bikoreshwa mu gitambo cy’Ukaristiya bishaje;
Gukoresha abalayiki mu mihango igenewe abapadiri mu mihimbazo;
Kuba Liturujiya idahuza n’ubuzima umunsi ku wundi;
Amatangazo aba maremare cyane kandi amwe atagomba kugira umwanya mu misa;
Kuba abakristu batubahiriza ahantu n’ibintu bitagatifu;
Urusaku rw’abana mu misa;
Kuba Liturujiya itarinjira bihagije mu muco, n’ibindi.
Muzika ntagatifu (indirimbo zo mu misa)
Kuba Zaburi zari zitakiririmbwa kandi ari ingenzi;
Indirimbo zitagaragaza ireme cyangwa zisubira mu magambo adakwiye;
Indirimbo zitazwi na benshi mu bakristu bigatuma bamara igihe batagaragaza uruhare rwabo mu misa;
Gushyira mu byiciro indirimbo bavuga ko zigezweho (ziririmbwa) n’izindi bavuga ko zitakigezweho zirimo kugenda zibagirana;
Indirimbo zo hambere zitakigishwa urubyiruko n’abakuru ntibigishwe inshyashya;
Indirimbo baha ibitero birebire;
Kuririmba indirimbo zitaremerwa na Kiliziya;
Indirimbo zitegurwa batubahiriza amasomo y’uwo munsi cyangwa ibice binyuranye bya misa;
Gutira indirimbo zo mu yandi madini cyanga mu ndimi z’amahanga zigashyirwa mu kinyarwanda mu buryo bukocamye;
Imbyino zimwe zidafasha abantu kwiherera no gusenga;
Kuba za korali zitagira ibitabo by’indirimbo bihagije;
Imyifatire idakwiye ya bamwe mu baririmbyi;
Amakimbirane hagati ya bamwe mu bagize za korali, n’ibindi.
Kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, Komisiyo yiyemeje:
Gutegurira Arikiyepiskopi amabwiriza agamije gutuma igitambo n’imihimbazo bikorwa kimwe hose. Arikiyepiskopi akaba yaratanze igice cy’ingenzi cy’ayo mabwiriza atangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ukarisitiya ku itariki ya 06/02/2005;
Gutegura amakuru n’amabwiriza kuri za korali kugira ngo zijye zifasha abakristu mu gusenga neza;
Kwegeranya indirimbo zitaremerwa kugira ngo Arikiyepiskopi agire icyo azivugaho;
Gukurikirana uko amabwirizwa yatanzwe yubahirizwa (ku rwego rwa paruwasi na santarali);
Gutegura amahugurwa kuri Liturujiya no kwegera abapadiri bo muri paruwasi kugira ngo nabo bagenze uko byemejwe ku rwego rwabo;
Guharanira ko amakimbirane yagaragaye mu makorali amwe yakemuka kugira ngo abayagize bafashe by’ukuri abakristu kwitagatifuza;
Guteza imbere imikoranire hagati ya za komisiyo zikora bimwe zo mu yandi madiyosezi no gutunganya ingendoshuri cyangwa ingendo zigamije kungurana ibitekerezo.
Ibikorwa by’ingenzi byakozwe
Komisiyo igira uruhare buri gihe mu gutegura ingendo nyobokamana za diyosezi n’indi mihimbazo ikomeye, nka Yubile za Diyosezi, guhimbaza amasakramentu, iminsi mikuru ya Kiliziya n’ingendo nyobokamana i Kibeho;
Guhera mu mwaka wa 2010, Komisiyo, ifatanyije n’urwego rushinzwe guhuza ikenurabushyo, yaravuguruwe kandi isimbura bamwe mu bari bayigize batari bagifite umurava, hashyirwamo komite iyirushije ingufu kandi irimo abahanga mu muzika;
Ku itariki ya 29/08/2010 hatangijwe ubushakashatsi ku rwego rwa paruwasi. Ubwo bushakashatsi bwatumye hamenyekana uko komisiyo ku rwego rwa paruwasi ihagaze by’ukuri no gutegura umugambi wo kuvugurura no kongerera ubushobozi bwayo;
Hakurikijwe ibyavuye mu bushakashatsi byakozwe [1], Komisiyo yateguye ibitabo bibiri by’amabwiriza byafashije mu mahugurwa yabereye mu turere twose nkenurabushyo ku byerekeye inzego z’imitunganyirize ya Liturujiya. Ayo mahugurwa yakurikiranywe n’inyota nyinshi n’abakangurambaga b’abalayiki basanze ari nziza cyane;
- Komisiyo yashatse uburyo bwatuma igera ku kwihaza ku mutungo aho kudindizwa no kubura amikoro yo gutunganya intego zayo. Ni muri urwo rwego abagize uruhare ku mahugurwa batanze umusanzu wabo kandi bituma n’ibitabo bigurishwa ku giciro cyoroheye benshi. Ubwo buryo bwakomowe kuri Komisiyo y’Umuryango yari imaze imyaka itatu ibukoresha;
- Komisiyo yagize uruhare rukomeye mu gutegura no guhimbaza Yubile y’imyaka 50 y’ivugururwa rya Liturujiya muri Kiliziya Gatolika;
- Komisiyo yasesenguye indirimbo zose zikoreshwa muri Liturujiya kugira ngo irebe niba zihuje na Liturujiya ikoreshwa ubu;
- Inama za Komisiyo ziba uko biteganywa kandi ifite integanyamigambi iyobora ibikorwa byayo ikanatuma ishobora kwisuzuma;
- Komisiyo imaze gusohora raporo igitabo gitubutse yisa “Module de formation et rapport 2012-2019.
INSANGANYAMATSIKO Y’IBIGANIRO MU MAHUGURWA YABAYE
Insanganyamatsiko | Uwiyitanze | Aho byabareye |
Ibisabwa mu guhanga indirimbo ya Liturujiya
Gukoresha Zaburi muri Liturujiya no mu iyobera ryose rya Pasika muri rusange. Imyitozo yo kuzishyira mu majwi. |
Sœur Marie Emmanuel, psj | Sant Egidio 2013
Centre Saint Paul 2017 |
Amavu n’amavuko y’igitabo bise icya Zaburi cya Padiri Poutry | Joseph Marie Pujol | Rwankuba 2016 |
Yubile y’imyaka 50 nyuma yo kwandika igitabo “Sacrosanctum Concilium” cy’Inama nkuru ya Vatican II | Père Karekezi Augustin | Sainte Famille 2013 |
Amabwiriza ku guhanga indirimbo za Liturujiya ya misa n’imihimbazo yo ku cyumweru itayobowe n’umupadiri | Abbé Jean Nepomuscene Nimwizere
Jean Pierre Rushigajiki |
Kabuga 2013
Saint Paul et Kabuga 2018 Rulindo 2013 |
Ibyerekeye ishyingura rya gikristu n’ubufatanye bw’amatsinda ya Liturujiya | Abbé Jean Baptiste Mvukiyehe | Centre Saint Paul, Kabuga 2018 |
Umusosongero w’ivugururwa rya Liturujiya ya Vatican II na nyuma yayo | Abbé Jean Benoit Karango
Abbé Ndaribitse Pacifique |
Sant Egidio 2013
Rulindo, Nyamata 2013 |
Agatabo ka Komisiyo ya Liturujiya: umugabuzi w’Ukarisitiya n’inshingano ze. | Abbé Valens Twagiramungu | Rulindo, Nyamata, Kabuga 2013
Saint Paul, Rulindo, Nyamata 2017 |
Agatabo ka Komisiyo ya Liturujiya | Abbé Gratien Hajingabire | Sant Egidio 2013 |
Gufata neza ibikoresho bya Liturujiya | Madame Alice Nyaruhirira | Centre Saint Paul 2017 |
Agatabo k’ubutumwa bw’umunyagikari wa Kiliziya (sacristain) no kubaha ibikoresho bya Liturujiya.
Agatabo k’abahereza b’Ukaristiya |
Abbé Julien Mwiseneza | Centre Saint Paul 2018
Nyamata, Rulindo 2018 |
Liturujiya muri rusange n’amabwiriza y’Umwepiskopi yerekeye Umwaka w’Ukwemera | Abbé Jean Leonidas Tuyisenge
Abbé Theophile Twizerimana |
Kabuga 2013
Sant Egidio, Nyamata 2013 |
Ibisabwa mu guhanga indirimbo za Liturujiya;
Umuhereza udasanzwe w’Ukarisitiya |
Abbé Théophile Twizerimana | Nyamata, 2013, 2018 |
Umusosongero w’ivugururwa rya Liturujiya ya Vatican II na nyuma yayo
Liturujiya muri rusange n’amabwiriza y’Umwepiskopi Agatabo k’umuhereza udasanzwe w’Ukarisitiya ; Agatabo “Urugo ruhimbaza Imana” Ibyerekeye ishyingura rya gikristu n’ubufatanye bw’amatsinda ya Liturujiya |
Abbé Jean de Dieu Tumushimire | Kabuga 2013
Rulindo 2013 Kabuga, Nyamata 2018 Nyamata, Rulindo 2018 |
Imihimbazo y’Ukarisitiya iyobowe n’umulayiki
Zaburi mu mihimbazo y’Ukarisitiya n’ubuzima bwa gikristu |
Abbé Théophile Nkundimana | Rwankuba 2017
Rwankuba 2019 |
Amabwiriza ku guhanga indirimbo za Liturujiya muri Kiliziya Gatolika | Abbé Léandre Nshimiriyaremye | Centre Saint Paul 2019 |
Imvugo ya liturujiya: umushyikirano w’Imana n’abayoboke bayo | Abbé Théophile Nkundimana | Kabuga 2020
Centre Saint Paul 2020 |
Gufata neza ibikoresho bya Liturujiya | Madame Alice Nyaruhirira | Centre Saint Paul 2020 |
lmiterere n’imikoraniie ya komisiyo ya Liturujiya n’indirimbo zisingiza lmana, Kigali 2013.