Paruwasi ya Kicukiro — Mutagatifu Yohani Bosiko iherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Arkidiyosezi ya Kigali, Akarere k’ikenurabushyo ka Kicukiro; kagizwe na Paruwasi enye arizo Kicukiro, Gikondo, Remera na Kacyiru.
Paruwasi Mutagatifu Yohani Bosco ya Kicukiro ihana imbibi na paruwasi zikurikira:
Mu Majyaruguru hari Paruwasi ya Ndera na Remera; mu Majyepfo hari Paruwasi ya Nyamata; i Burasirazuba hari Paruwasi ya Masaka; i Burengerazuba hari Paruwasi ya Gikondo, Butamwa na Nyamirambo.
Paruwasi Mutagatifu Yohani Bosiko, igizwe n’amasantarali 3:
Santarali Gatare: icyicaro cya Paruwasi.
Santarali Gahanga, yisunze Mutagatifu Yozefu;
Santarali Busanza, yisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu.
Usibye kiliziya ya Paruwasi iri muri Santrali ya Gatare, buri Santrali ifite kiliziya yayo.Kuri izo kiliziya eshatu, hiyongeraho na shapeli ziri i Karembure ndetse no mu Gatenga mu kigo cy’abasaleziyani.
Paruwasi ituwe n’abakristu bagera ku 15,000 ku baturage bose hamwe barenga ibihumbi 70. Bari mu miryango-remezo 78 yibumbiye mu mpuzamiryangoaremezo 20.
Santrale ya Gatare
Ihwanye n’imirenge ya Niboye, Kagarama na Kicukiro. Muri rusange, abaturage ba Santrali Gatare ni urubyiruko. 87% bari munsi y’imyaka 40, mu gibe 46% ban munsi y’imyaka 18. Ikindi kigaragarira buri wese, ni uko abaturage ba Santrali Gatare bishoboye. Ikigereranyo cy’ubukene kiri ku kigero cy’8% gusa.
Inyubako zo kuri Paruwasi zimeze neza, icumbi ry’abapadiri niryo rikwiye kuvugururwa.
Inyubako ya Kiliziya imeze neza kuko yatashywe mu 2004. Kuri Paruwasi hari ikibanza kinini cyakwigirwa inyigo nziza kuburyo yagirira Paruwasi akamaro kanini cyane.
Santarali Gahanga
Iyi santarali niyo yabaye iya mbere muri Kicukiro. Kiliziya yaho yatashywe mu w’1973 ihabwa izina rya Mutagatifu Yozefu. Padri Joseph Bassi niwe witagaho iyi Santarali. Ihana imbibi na Paruwasi Nyamata na Paruwasi Nyamirambo, ikaba iherereye mu majyaruguru ya Paruwasi, mu murenge wa Gahanga. Iyi santarali igizwe n’imiryango-remezo 56 yibumbiye mu mpuzamiryango-remezo 19, ikagira n’ imiryango ya agisiyo gatolika irindwi. Kiliziya ya Santrali iracyakomeye, ariko ikeneye kuvugururwa no kongerwa. Hari umushinga ko yazaba paruwasi mu myaka iri imbere. Muri Santrali ya Gahanga kandi, i Karembure hubatse shapeli ifasha abakristu guhimbaza Imana ku cyumweru.
Kimwe mu bibazo bibangamiye ikenurabushyo i Gahanga, ni uko abaturage bagenda bimuka babisa ibikorwa by’amajyambere biteganyijwe muri aka gace. Abandi baturage baza bakurikiye ibikorwaremezo n’imiturire myiza iteganyijwe muri aka gace k’umujyi wa Kigali.
Santarali ya Busanza
Iyi Santarali yashinzwe mu mwaka w’1990, ari nabwo batangiye kubaka kiliziya. Yisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ihana imbibi na za paruwasi Regina Pacis ya Remera, Ndera na Masaka. Iherereye mu burasirazuba bwa paruwasi, ikaba iri mu murenge ya Kanombe, Akarere ka Kicukiro. Igizwe n’I.R 20 yibumbiye muri Mpuza 9. Nk’ahandi hose, ba kavukire bariho baragenda bahimurwa, hakaza abandi baturage bashya. Kiliziya ni ntoya,kandi ntaho yakwagurirwa kuko ituranye n’ikigo cya gisirikare. Ifite n’ishuri ry’incuke ryashyizwe ahahoze ikigo mbonezamirire.
Amateka ya Paruwasi
Paruwasi ya Kicukiro yashinzwe tariki 15/05/1965 na Myr Andreya Perraudin wari Arkiyepiskopi wa Kabgayi. Ariko guhera mu mwaka wa 1962, abapadiri b’abasaleziyani bayoboraga ishuri hafi aho bahasomeraga misa. Na paruwasi ishinzwe nibo bayiragijwe. Inahabwa Mutagatifu Yohani Bosco nk’umurinzi. Padiri Herman Croymans, wari umunyabintu wa ETO Kicukiro, niwe wabaye Padiri Mukuru wa mbere.
Kiliziya ya mbere yatashywe na Musenyeri Rotino, Intumwa ya Papa mu Rwanda, mu mwaka wa 1977. Naho Kiliziya nshya yayisimbuye yahawe umugisha na Mye Tadeyo Ntihinyurwa tariki 19/12/ 2004. Umukristu wa mbere wabatirijwe muri Paaruwasi ya Kicukiro yitwa Selestini Nsengiyumva, tariki 12 gashyantare 1963.
Mu mkwaka wa 2007, Paruwasi Kicukiro yibarutse paruwasi Regina Pacis ya Remera.
Santarali n’imiryango remezo
Abapadiri bayoboye Paruwasi Kicukiro
Padiri Joseph Fonck niwe washinze santarali ya Gahanga, kiliziya yayo ihabwa umugisha muri 1973. Abasaleziyani ni nabo bashinze santarali za Busanza na Remera.
Banubatse amashuri abanza ya Kicukiro, Busanza na Remera, ndetse n’ikigo cy’urubyiruko cya Gatenga.
Tariki 17/10/ 2015, Paruwasi Kicukiro yizihije Yubile y’imyaka 50 yari imaze ishinzwe. Insangamatsiko yo gutegura iyo yubile yari: “Dushinge Imizi mu kwemera, twubaka Kiliziya yacu”.
Buri cyumweru, abakristu babarirwa hagati ya 3,000 na 4,500 bumvira misa kuri paruwasi ku cyumweru.
Imriyango y’abihaye Imana muri Paruwasi Kicukiro
Abapadiri bavuka muri Paruwasi Kicukiro
Abbé Anaclet MUNYANKINDI
Abbé Avit BARUSHWANUBUSA
Mgr Jean Claude MUVANDIMWE
Abbé Jean Pierre RUSHIGAJIKI
Abbé Aloys SIBOMANA
Abbé Yves UWINEZA