JEUNESSE OUVRIERE CHRETIENNE / JOCF
Iteka rya MNinistri Nimero 65/08 et 66/08 ryo kuya 12 Mata 1963 (J.O. n° 9 du 1 mai 1963).
Ryavuguruwe n’Iteka rya Ministri Nimero n° 09/11 ryo kuya 10/02/2005 et na Nimero 51/11 ryo kuya 03/06/2005 (J.O. n° 7 du 01/04/2005 et n° 22 bis du 15/11/2006)
1. IZINA RY’UMURYANGO: JEUNESSE OUVRIERE CHRETIENNE(JOC)
2. .AHO IFITE ICYICARO : Muri PARUWASI SAINTE FAMILLE
3. .ADRESSE: *Umujyi wa KIGALI
*Akarere ka NYARUGENGE
*Umurenge wa MUHIMA
*Akagali k’UBUMWE
*Umudugudu w’ISANGANO
*Email :rwandajocf@yahoo.com
*Website :www.joc rwanda.org
*B.P :2736Kigali
4. AMAZINA Y’UMUYOBOZI : MUHIRWA Jean Pierre
Telephone :0788293038
Email : muhjepi01@gmail.com
5. IBIKORWA BYIHARIYE BYA JOC/F KIGALI
Ibikorwa byihariye bya JOC/F KIGALI ubisanga mu byiciro bitatu by’ingenzi:
- Ibikorwa biha agaciro urubyiruko rw’abakozi ,bikagaragaza no guharanira uburenganzira bwabo:
Kubambika umwambaro w’akazi,bagatandukana n’inzererezi.
Kubakangurira kwitabira gahunda za Leta bagahabwa uburere mboneragihugu kandi nabo bagatanga ibitekerezo byabo ku bayobozi b’igihugu.
Kubaha ikarita y’akazi ituma bamenyekana nk’abakozi mu nzego zitandukanye.
Kubaha ikarita y’umuryango wa JOC/F ikimenyetso ko bibumbiye mu muryango w’Agisiyo Gatorika wemewe na Kiliziya.
Kubakangurira guhinduka Koperative mu mikorere kugirango barusheho gukataza mu iterambere.
- Kwihangira imirimo.
Gushakisha aho gukorera/ Gushaka iseta :
KARANI-NGUFU,harimo abapakira bakanapakurura n’abatwara imizigo ku ngorofani
Kiosques zo gucururizamo ibikorwa n’abanyabukorikori
Ababaji (ateliers z’ububaji)
Abadozi (ateliers z’abadozi)
Gushakisha ubushobozi mu mikorere :
Dukangurira abanyamuryango kwizigama bagakorana n’ibigo by’imari na banki,mu rwego rwo kubasha kugera kubikoresho bakenera cyangwa kongera ubushobozi
- Amahugurwa anyuranye.
Amahugurwa arebana n’imibereho myiza
Inama zihuza abanyamuryango bakungurana ibitekerezo
Kurwanya ibiyobyabwenge
Ibiganiro ku buzima bw’imyorokere
Kurwanya ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA
Amahugurwa y’akazi kanoze
Imikino n’imyidagaduro
Amahugurwa mu myuga itandukanye:
Ubukanishi bw’imodoka,
Ububaji,
Ubudozi,
Gutunganya imisatsi n’ubwiza,
Gukoresha mudasobwa,
Ububoshyi bw’imitako n’ibikoresho binyuranye hakoreshejwe ibikoresho gakondo
Ubuhinzi n’ubworozi bugezweho
- AMAVU N’AMAVUKO Y’UMURYANGO WA JOC/F.
JOC ni ijambo ry’igifaransa riri mu magambo ahinnye (Jeunesse Ouvrière Chrétienne) Urubyiruko rw’Abakozi b’Abakirisitu
JOC yatangiriye mu gihugu cy’Ububirigi mu 1925,itangizwa na Padiri Yozefu Cardijn(Karideni) waje kuba Musenyeri na Karidinari.Padiri Cardijn yafashijwe na Yakobo Meert na Ferdinand Tonnet.
Mu ntangiriro y’umuryango wa JOC,hari ibintu bibiri byashingiweho :
Urubyiruko rwari rufite imibereho mibi umuntu atakwihanganira mu kazi no mu buzima busanzwe.
Kiliziya yari yaritaruye urwego rw’abakozi.
Niyo mpamvu Ubutumwa bwa JOC bushingiye kandi buzakomeza gushingira kuri izi ngingo ebyiri z’ingenzi:
Gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi b’abakozi kwibohora.
Guhamya uko Imana ihora hafi ngo ibohore abantu no guhamya umugambi wa Yezu Kristu mu bakozi.
Intego Cardijn yari agamije zashamikiye kuri izi ngingo uko ari ebyiri.
JOC/F yakwiriye vuba mu bihugu byo ku migabane yose y’isi.
Mu 1957,hashinzwe ku mugaragaro urwego mpuzamahanga rwitwa CIJOC.Rufite icyicaro I Roma.Hagamijwe guhuza ibikorwa by’uwo muryango wa JOC/F;kuwumenyekanisha no kuwuteza imbere ku isi yose.
UKO JOC/F YAGEZE MU RWANDA.
JOC/F yageze mu Rwanda mu 1958,ihagejejwe na Léocadie MUKAMUSONI aturutse I Burundi abifashijwemo na Padiri Reners wari I Butare na Musenyeri André Perraudin kuko bo bari basanzwe bazi JOC i Burayi. Kuva icyo gihe JOC/F yakomeje kwita ku rubyiruko rwo mu cyaro gusa,mu 1977 nibwo umuryango wa JOC/F wageze mu Mujyi wa Kigali,
tubikesha Padiri Yohani Casas,Philibert RANSONI na Odette KAKUZE.
-Mu ntangiriro JOC yagiye ihura ni ibibazo binyura kubera umuco w’abene gihugu utaremereaga abana babakobwa kuva mu rugo nka basaza babo,gusa binyuze mu buvugizi bw’abanyamuryango n’abapadiri bajyanama ba JOC byagiye bihinduka.