Isabukuru y’imyaka ibiri Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA ahawe Pallium nka Arkiyepikopi wa Kigali

Isabukuru y’imyaka ibiri Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA ahawe Pallium nka Arkiyepikopi wa Kigali

Taliki 29 Kamena, ni umunsi ba Arkiyepiskopi bashyashya bayobora za Diyosezi bahabwa Pallium na Papa, muri Bazilika y’i Roma. Pallium ni ikimenyetso cy’ubukuru, ubutumwa n’ubwitange bwabo. Uwo mwambaro wa Litirujiya uhabwa umugisha na Papa ku wa 29 Kamena. Ibyo ni uguhera mu 2015. Uwo mwambaro ushyikirizwa abawugenewe n’intumwa za Papa mu karere barimo. Ubundi Pallium ni umwambaro ugaragaza by’umwihariko ubutumwa bwa Papa (na we arawambara kuko ari Arkiyepiskopi wa Roma); ku bandi ba Arkiyepiskopi mu madiyosezi yabo,  ugasobanura ubumwe buri wese afitanye n’uwo musimbura wa Petero (Papa).

Dusabire rero Nyiricyubahiro  Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, kubera ko ari umunsi yahaweho Pallium, mu mwaka wa 2019, akaza kuyambikwa umuryango w’Imana muri Arkidiyosezi ya Kigali wirebera, muri Paruwasi ya Rulindo, ku cyumweru taliki 14 Nyakanga 2019. Twibuke ko intego ye ari “Ut vitam habeant”, “Bose bagire ubuzima”.

Padri Jean-Pierre RUSHIGAJIKI

Leave a Reply