Isabukuru y’imyaka 61 Musenyeri Nikodemu Nayigiziki amaze ahawe ubusaserdoti

Kuri uyu wa mbere tarki 30 Werurwe 2020, Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI arahimbaza isabukuru y’imyaka 61 amaze ahawe ubusaserdoti ( mu rwego rw’ubupadri). Ni we mukuru mu bapadri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali. Ubungubu abarizwa mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali ( Archevȇché de Kigali ). Musenyeri Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, hamwe n’ikipe y’abapadri batuye mu rugo rwe ndetse n’abo kuri Katederali Saint-Michel, bamwifurije siabukuru nziza kandi basangira isengesho na we, ku mugoroba w’uwa 29 Werurwe ( la veille au soir ).

Musenyeri Nikodemu NAYIGIZIKI yavukiye i Kayenzi mu mwaka wa 1929, avuka ku babyeyi b’abakristu Tomasi Rwarinda na Gaudensiya Nyiragatwakazi. Yabatirijwe i Kabgayi ku wa 27 Kamena 1936. Amashuri abanza yayigiye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgai kuva mu 1943 kugera mu 1949, akomereza mu makuru mu Iseminari nkuru ya Mutagatifu Boromewo mu Nyakibanda ( 1949-1959 ).  Yahawe ubupadri ku wa 30 Werurwe 1959, abuhererwa mu Nyakibanda.

Incamake y’ubutumwa yakoze

1959-1963: Padri Vikeri muri Paruwasi ya Kibungo n’ushinzwe amashuri gatolika.

1963-1966: Padri Vikeri muri Paruwasi Rutongo, Paruwasi Cyeza na Paruwasi Saint-Michel

1966-1976: Padri mukuru wa Paruwasi Sainte-Famille

1976-1979: Umuyobozi wa Seminari nto ya Mutagatifu Pawulo i Kigali

1976-1995: Padri mukuru wa Katederali Saint-Michel, ubwo Arkidiyosezi ya Kabgayi yari igizwe Diyosezi, hagatangizwa Arkidiyosezi ya Kigali, mu 1976 nyine.

1995-1997: Umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali (Chancelier )

1997-2007: Padri mukuru wa Paruwasi Musha

2007-2016: Padri Vikeri muri Paruwasi Mutagatifu Mikayile (Saint-Michel), aho yanahimbarije Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti.

Kuva 2016 kugeza ubu, ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu rugo rwa Arkiyepiskopi wa Kigali. Musenyeri Nikodemu azwiho kwitangira ubutumwa cyane, ntagire igihe cye, kwihangana, kwanga ubuswa, ubujura, ubunebwe nk’uko umuryango we wabimutanzeho ubuhamya.  [1] Ni umusaserdoti wakunze gucisha make, kujya inama zubaka, ituze no kuvuga igikwiye  [2] Ab’iki gihe; abasaserdoti, abihayimana n’abakristu b’abalayiki; twamigiraho byinshi byadufasha mu bukristu no mu buzima muri rusange. Tumwifurije isabukuru nziza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *