Inzego z’ubuyobozi z’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi mu mashuri

I.ICYEREKEZO, INSHINGANO N’INTEGO Z’IBIRO BYA DIYOSEZI BISHINZWE UBUREZI GATOLIKA MU MASHURI

2.1 Icyerekezo cy’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi Gatolika mu mashuri

Ibiro bishinzwe uburezi Gatolika mu mashuri ni urwego rwa Arikidiyosezi rushinzwe gushyira mu bikorwa icyerekezo n’amabwiriza y’ikenurabushyo mu mashuri. Icyerekezo cy’ibyo Biro, ni uguhindura Ishuri Gatolika ahantu hatangirwa uburezi bwuzuye ku bumuntu no ku iyobokamana bikwiye abana b’Imana.

2.2 Inshingano z’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi Gatolika mu mashuri

Inshingano z’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi Gatolika mu mashuri ni uguteza imbere uburezi Gatolika mu mashuri yose ya Arikidiyosezi Ya Kigali, ndetse no gutanga uburere nyobokamana mu mashuri atari aya Kiliziya Gtaolika.

2.3 Intego z’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi Gatolika mu mashuri

2.3.1 Intego rusange

Intego rusange y’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi Gatolika ni uguteza imbere uburezi Gatolika mu mashuri yo muri Arikidiyosezi ya Kigali haharanirwa umukiro w’abanyeshuri n’uw’abafatanyabikorwa mu burezi.

2.3.2 Intego z’umwihariko

Intego z’umwihariko z’Ibiro bya Diyosezi bishinzwe uburezi Gatolika mu mashuri ni izi zikurikira :

  • Gutoza abakirisitu Gatolika bo muri Arikidiyosezi ya Kigali kugira uruhare runini mu ikenurabushyo mu mashuri.
  • Kongera ubushobozi mu micungire y’umutungo w’amashuri.
  • Gusubiza agaciro isomo ry’Iyobokamana mu mashuri.
  • Guteza imbere ubufatanye n’abashinzwe uburezi ku nzego zose.