INYIGISHO ZA ARKIYEPISKOPI

AMASOMO:

  • Iz 60, 1-6
  • Ef 3, 2-3a. 5-6
  • Mt 2, 1-12.

Bakristu bavandimwe, bana, umunsi mwiza w’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI na YUBILE nziza!

Uyu munsi turizihiza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani (Épiphanie), igihe Yezu umukiza watuvukiye yihishuriraga abanyamahanga batari Abayahudi.

Igihe Yezu avutse i BETEREHEMU, abashumba bari baragiye amatungo Ijuru ryabakingukiye hejuru, nuko babona abamalayika bari mu birori mu Ijuru, baririmba, basingiza Imana kubera ukuvuka kw’Umukiza ku isi.

Ibi byahishuriwe Abayahudi ku ikubitiro: mbere na mbere abashumba bari bakiriye Bikira Mariya wari uri ku nda, bakamuha icumbi. Abo bashumba bamaze kubona ikuzo ry’Ijuru no kubona umwana, Umukiza watuvukiye, iyo Nkuru bayikwije hose, i YERUZALEMU no muri YUDEYA.

NOHELI rero yamenywe bwa mbere n’abayahudi, yizihizwa n’Abayahudi, ariko Umukiza watuvukiye yazaniye umukiro abantu bose, amahanga yose, amoko yose n’indimi zose. Nibyo twizihiza kuri Épiphanie: ni ibirori bya NOHELI by’ukuvuka k’Umukiza byamurikiwe n’abanyamahanga. Épiphanie ni NOHELI y’abanyamahanga, ni NOHELI yacu, twe abatari Abayahudi.

Umukiro Umukiza yatuzaniye ugenewe amahanga yose. Iyo Nkuru nziza, mu RWANDA itugezeho hashize imyaka 125, natwe tumenya ko Umukiza yatuvukiye, kandi ko umukiro yazanye natwe ari uwacu, turawakira.

Ikimenyetso kiranga Umukiza watuvukiye ni urumuri. Urumuri rumurikira abantu bari mu mwijima. Umuhanuzi Izayi yari yarahanuye ati: “Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.” (Iz 60, 1-3) Nka YERUZALEMU, urumuri rwanyu ni rumurikire amahanga yose.

Umukiza watuvukiye ni urumuri, rumurikira abantu b’amahanga yose bari mu mwijima, bakabona ukuri k’urukundo rw’Imana. Bakamenya ko Imana ibakunda, ko ari Umubyeyi wacu twese, tukabona twese ko turi abavandimwe, duhuje Imana, duhujwe n’Imana itubereye Umubyeyi.

Ati ” Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho” (Iz 60, 6). Ibi ni umuhanuzi Izayi wari warabihanuye, kuri Épiphanie biruzuzwa. Ari bo banyabwenge b’iburasirazuba, bamurikiwe n’inyenyeri, urwo rumuri rubageza aho Yezu yavukiye i BETEREHEMU.

Ni nk’uko Pawulo Mutagatifu nawe yari yarahishuriwe ko n’abanyamahanga nabo bemerewe gusangira umurage umwe n’Abayahudi. Bakaba bose hamwe ingingo z’Umubiri umwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru nziza. Ni ya Nkuru nziza bana twishimira muri iyi Yubile, imaze imyaka 125 itugezeho natwe, nyuma y’imyaka 2025 Yezu avutse, inyenyeri ye igaragaye ku isi.

Ibi byujujwe kuri Épiphanie twizihiza, abanyabwenge b’abanyamahanga baturutse iburasirazuba bayobowe n’inyenyeri, inyenyeri y’Umukiza wavutse, inyenyeri y’Umwami w’abayahudi wavutse, baza kumuramya bayobowe na yo. Abanyamahanga bahishuriwe urumuri ry’Umukiza n’inyenyeri y’iburasirazuba, bamenya Umukiza, baza kumuramya. Mu bihe bya NOHELI, muri iyi minsi, hose tugenda tubona inyenyeri yaka. Iriya nyenyeri ni ikimenyetso kiranga umukiza watuvukiye.

Imana yihishuriye Abayahudi, Abayisraheli bene Abrahamu ku mubiri, mu gitabo cy’ibyanditswe bitagatifu. Abanyabwenge b’Abayahudi basoma igitabo cy’ibyanditswe bitagatifu bakamenya umukiza. Basoma igitabo cy’ibyanditswe bitagatifu, (Musa n’abahanuzi), Bibiliya, natwe dushishikarizwa gusoma Bibiliya. Abana, Bibiliya murayisoma? Mukomeze muyisome, kuko ari yo tumenyeramo umukiza n’umukiro atuzanira.

N’abari bataramenya ibyanditswe bitagatifu, abanyamahanga batari Abayahudi, nabo Imana yabihishuriye mu buhanga bw’ibiremwa byayo. Abanyabwenge b’abanyamahanga bo basoma igitabo cy’ibyaremwe, ibiremwa bitugaragariza ubuhanga bw’Imana n’urukundo rwayo. Binyuze rero mu gitabo cy’ibiremwa, abanyabwenge b’abanyamahanga basomamo umukiro w’Imana n’urukundo rwayo, baza no kumenya umukiza. Iyi nyenyeri iri mu biremwa by’Imana abanyabwenge basoma, bakabona umukiro Imana ibahishurira.

Ni uko abanyabwenge b’iburasirazuba bamenye Umukiza, bamugeraho, ariko baravuga bati “reka tujye kuyoboza n’abasomye igitabo cy’ibyanditswe bitagatifu, duhuze turebe ukuri k’umukiza watuvukiye“. Nuko bajya kuyoboza Abayahudi, bari bafite igitabo cy’ibyanditswe bitagatifu, barahuza basanga umukiza yari yarahanuwe ko azavuka i BETEREHEMU yo mu YUDEYA. Barahava, bakomeza kuyoborwa n’inyenyeri bishimye, binjira mu nzu, babona umwana na Nyina Mariya, nuko barapfukama baramuramya, bapfundura impago zabo bamutura zahabu, ububani n’imibavu, bamutura ku byo batunze bashimira Imana, bayisingiza.

Yezu Kristu rero, ntabwo yigeze yakirwa n’abayobozi ba ISRAHELI, bamwikangagamo ko aje kubatwara ubutegetsi, ari bwo Herodi yarengeraga ahigira Yezu kumwica, akica abana b’inzirakarengane b’ i BETEREHEMU, babera Yezu ibitambo, abana bose bari mu kigero cya Yezu b’ i BETEREHEMU Herodi arabica agira ngo Yezu atamucika. Ibi rero bigahanura uko Yezu mu buzima bwe azatotezwa ndetse akicwa ku musaraba, ariko akazuka, akatugeza ku mukiro wuzuye adukiza urupfu, kuko urupfu ni yo ndunduro y’ibibangamira muntu byose.

Mu gihe abanyabwenge bari bakurikiye urumuri rw’inyenyeri, Herode n’abambari be bari mu mwijima. Mu gihe abanyabwenge babonaga ukuri kwa Yezu, ko ari Umukiza, ko ataje kubangamira ab’isi, ko ahubwo abazaniye umukiro, abari bari mu mwijima bo abubwo baramwikanze. Herodi n’abandi bari bari mu mwijima Umukiza igihe avutse baramwikanze, bacyeka ko aje kubagirira nabi, bituma bica abana b’inzirakarengane.

Abanyabwenge b’iburasirazuba bamaze kubona Umukiza no kwakira umukiro, baramushimiye bamutura ku byo batunze, basubira iwabo. Ariko baburirwa mu nzozi ko batagomba gusubira inzira igana kwa Herodi: kwa Herodi hari mu mwijima, bahishurirwa gukomeza inzira y’urumuri. _Nuko banyura indi nzira, basubira mu gihugu cyabo_.

Bakristu bavandimwe, bana, ntawumenya Kristu ngo akomeze kuba wa wundi. Ntawumenya Kristu ngo akomeze inzira mbi yari arimo, uwamenye Kristu arahinduka. Uwamenye Kristu ahindura ubuzima. Uwamenye Kristu arahindukira akareba mu cyerekezo kimwe na Kristu. Arangamira Kristu urumuri, akaba ari rwo rumuyobora. Abanyabwenge bamaze kubona urumuri banze gusubira mu mwijima, bakomeza kugenda mu rumuri. Natwe kwakira Umukiza watuvukiye bidusaba guhinduka no guhindura amatwara, tukabona ubuzima mu bundi buryo, tumurikiwe n’urumuri rwa Kristu.

Muri batisimu mubatizwa mwahawe urumuri, barababwira bati “Akira uru rumuri rwa Kristu ntiruzakuzimane, uzahore uri umwana w’urumuri“. Uzahore uri umwana w’urumuri, uzahore ugendera mu rumuri, kuko umuntu agendera mu rumuri akora ibitunganye, aba yishimiye ibyo akora, akishimira no kubyereka abandi.

Bana rero, bakristu bavandimwe, kwakira umukiza watuvukiye bitubere impamvu yo guhindura amatwara, turebe mu cyerekezo kimwe na Kristu, twemere kugendera mu rumuri rwa Kristu, ruzatuma tubona ko turi abavandimwe. Ruzatuma aho kwishisha mugenzi wacu ahubwo tumukunda, kuko tuzaba tumenye ko ari umuvandimwe wa Kristu n’umuvandimwe wacu, ko ari umwana w’Imana nk’uko natwe turi abana b’Imana, ko duhuje Umubyeyi umwe, Imana Data.

Kugendera mu rumuri bidusaba gukunda no kwakira abavandimwe bacu nk’uko Kristu abakunda, abakira, guhereza abavandimwe bacu no kubagirira akamaro nk’uko Kristu abakunda kugeza n’aho yemeye kubapfira. Urumuri rwa Kristu rukaba ari rwo rutuyobora, tukaba abana b’urumuri.

Bana, ni mube abana b’urumuri, mugendere mu rumuri rwa Kristu, mube abana bakorera mu mucyo, bityo muhore mushimisha Imana na Yezu Kristu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

+ Antoine Cardinal KAMBANDA.
  1. Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu misa ya TE DEUM kuwa 31/12/2024
  2. Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu Misa y’igitaramo cya NOHELI kuwa 24/12/2024.
  3. Inyigisho ya Arkiyepiskopi i KIBEHO mu rugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Arkidiyosezi kuwa 14/12/2024.
  4. Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu kwizihiza Yubile y’Ukaristiya kuwa 01/12/2024.
  5. Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku Munsi Mpuzamahanga w’abakene kuwa 17/11/2024.
  6. Inyigisho ya Arkiyepiskopi muri FORUM y’imiryango ya Action Catholique (MACs) kuwa 03/11/2024.