AMASOMO:
- Iz 9, 1-6
- Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 11-12a, 12b-13a.c
- Tito 2, 11-14
- Lk 2, 10-14.
Bavandimwe, Noheli nziza kuri mwese n’abanyu bose, Noheli nziza!
NOHELI ni umunsi ukomeye w’amateka, ndetse Noheli ni yo amateka aheraho mu kubara imyaka. Amateka ya mbere ya Noheli tuyabara dusubira inyuma: umwami Dawudi yabayeho imyaka igihumbi na mirongo ine mbere y’ivuka rya Yezu, Salomoni yabayeho imyaka magana cyenda na mirongo irindwi mbere y’ivuka rya Yezu. Nyuma y’ivuka rya Yezu, kuva kuri Noheli ya mbere, ubu turi mu mwaka w’2024 tuganisha mu mwaka wa 2025, ari nayo Yubile turimo kwinjiramo nyuma y’ivuka rya Yezu Umukiza. Ibyo bitugaragariza ko Noheli twizihiza ari umunsi ukomeye mu mateka.
Ni umunsi ushingiye ku kwemera kwa gikristu. Umukristu ni umuntu wemera ko Imana yigize umuntu muri Yezu Kristu, ari We twizihiriza ivuka kuri Noheli. Umuremyi w’ijuru n’isi yigize umuntu, avuka mu bantu. Ibi rero byazamuye muntu mu ntera bimuha agaciro gakomeye n’icyubahiro, kuko yasangijwe kamere Mana. Imana yongeye kurema muntu, imugira mushya, imusangiza ku buzima bwayo.
Uyu munsi wari warahanuwe n’abahanuzi mu bihe binyuranye: twumvise umuhanuzi Izayi agira ati:
“Abantu bagendaga mu mwijima, babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi urumuri rwabarasiyeho.” (Iz 9, 1)
Kimwe mu bintu bikomeye biranga NOHELI harimo urumuri. Murabona aya matara, urumuri ubundi tutabona buri cyumweru, hirya no hino mu ngo zacu, mu mujyi wa KIGALI murabona imitako myiza ya NOHELI, imitako y’urumuri rwa NOHELI. Yezu Kristu watuvukiye ni urumuri. Ni urumuri rw’isi nk’uko byari byarahanuwe.
Mu buzima bwacu tuzi akamaro k’urumuri. Mu mwijima umuntu yikanga uwo bahuye wese. Akikanga ko ari umujura, ko ari umurozi, umucuraguzi, ko ari umuhotozi cyangwa se undi mugiranabi, ku buryo agira ati nantanga akandusha amaboko aranyica, akamutanga cyangwa agahunga. _Hari umubyeyi wigeze kwihekura, umuhungu we yari umuntu ukubagana, usohoka atabivuze. Mu gicuku yabuze ibitotsi, arasohoka ajya gufata akayaga, abona umuntu urimo kurira irembo. Aravuga ati “Ndatewe ntabwo ndibutegereze ko antera ndamutanga”. Aba aramurashe, arihekuye._
Umwijima rero ni icyo. Mu mwijima, umuntu wese muhuye, cyangwa icyo ubonye uracyikanga. Niyo yaba ari umuvandimwe!
Abakora ibibi byose bitwikira umwijima: abajura, abarozi, abasambanyi n’abicanyi. Bose bitwikira umwijima. Iyo amatara avuyeho mu mujyi munini abantu benshi baribwa, baraterwa bagakomereka, bakicwa, abagore bagafatwa ku ngufu, kubera umwijima.
NOHELI rero ni urumuri rucyaha umwijima, ibi bigatera ibyishimo, umuntu akumva afite umutekano, yishimye agenda ahabona, n’uwo bahuye akamumenya ko ari inshuti, bagahoberana.
Iyo abantu bari mu mwijima, urumuri rukaza, barishima. Ni byo byinshimo rero by’urumuri rwa NOHELI n’umuhanuzi Izayi yahanuye, ati: “Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri”.
Igihe Yozefu na Mariya bari bagiye ku ivuko i BETLEHEMU kwibaruza, nk’uko itegeko ryabitegekaga, bwabiriyeho, bashatse icumbi rikwiye bararibura, bakirwa n’abashumba mu kiraro cy’amatungo. Iryo joro umwana Yezu aravuka, bamusasira mu kavure amatungo ariramo. Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi, nuko umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri maze bashya ubwoba. Malayika arababwira ati “Mwigira ubwoba kuko mbazaniye inkuru nziza ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None mu mujyi wa Dawudi mwavukishije umukiza, ariwe Kristu Nyagasani. Nuko ako kanya inteko y’ingabo zo mu Ijuru yifatanya na wa mumalayika, basingiza Imana bavuga bati: “Imana ni ikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, no mu nsi abantu ikunda bahorane amahoro”.
BETLEHEMU yari mu mwijima Yezu avuka, Mwene Nyirijuru ahavukiye, Ijuru rikingukira hejuru yabo, urumuri rw’Ijuru rubasesekaraho, ijoro riba nk’amanywa y’ihangu, kuko Yezu ari urumuri rumurikira abantu, bagashyira bakabona ko ari abavandimwe. Bakabona ko ari abavandimwe basangiye Imana Se. Yezu yatumwe kuduhishurira urukundo rw’Imana, bigatuma tubona ko turi abavandimwe bafite umubyeyi umwe: Imana Data uduhuza. Niyo mpamvu rero Yezu ari n’Umwami w’amahoro. Umwami w’amahoro kuko iyo abantu bamenye ko ari abavandimwe, bakabana kivandimwe, amahoro araganza. Yaje kubumbira muri uwo muryango umwe amahanga yose, indimi zose, kugira ngo dusingize Imana, ihabwe ikuzo, kandi umukiro n’amahoro bitahe i wacu nk’uko abamalayika babiririmbaga bati “Imana ni isingizwe mu Ijuru no mu nsi abantu ikunda bagire amahoro”.
Muri batisimu natwe twahawe urumuri rwa Kristu, ngo tube abana b’urumuri. Iyo umuntu afite urumuri aho ari, amurikira abandi, ndetse akabakongereza amatara yabo, nabo bakaba urumuri, bityo urumuri rwa Kristu rugakwira ku isi hose.
Muri iki gihe usanga intambara n’amakimbirane byinshi mu ngo, mubo duturanye, mubo dukorana, intambara zirota hagati y’ibihugu. Ibi byose biterwa n’umwijima. Iyo abantu bamurikiwe na Kristu, bakamenya ko ari abavandimwe, ntacyo baba bapfa, ahubwo babana neza bakuzuzanya mu mpano zinyuranye bafite, bose bakishima bakabaho neza: iyo abaririmbyi (Chorale) baririmba, baba bafite amajwi atandukanye: abagabo n’abagore bafite amajwi anyuranye buri wese, ibicurangisho bifite amajwi atandukanye, inanga, ingoma, gitari n’ibindi … ariko byose bigahuriza hamwe, bikuzuzanya mu budasa bwabyo, bikabyara umuziki mwiza, ari abaririmbyi bakishima bakizihiza, ari natwe tubateze amatwi tukishima tukizihirwa, ukabona ibyishimo no kwizihirwa bikomoka ku kunga ubumwe no kuzuzanya, aho kugira ngo abantu bapfe ibibatandukanya n’ubudasa, ahubwo ubudasa bukaba ubwiza, bukaba imbaraga n’ibyishimo.
Mutagatifu Pawulo ati “Mwoye gutwarwa n’irari ry’ibyisi”. Ni byo bikurura umuntu mu mwijima. Pawulo avuuga atyo kugira ngo tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana, bityo abantu babane mu mahoro n’ibyishimo, bayobowe n’urumuri rwa Kristu, bayobowe n’Imana itubumbira mu bumwe nk’abavandimwe.
Bavandimwe rero, twakire neza iyi nkuru ya NOHELI, tube abana b’urumuri. NOHELI nziza kuri mwese n’abanyu bose, NOHELI nziza.
+ Antoine Cardinal KAMBANDA.
INYIGISHO ZIHERUTSE:
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu misa ya TE DEUM kuwa 31/12/2024
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu Misa y’igitaramo cya NOHELI kuwa 24/12/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi i KIBEHO mu rugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Arkidiyosezi kuwa 14/12/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu kwizihiza Yubile y’Ukaristiya kuwa 01/12/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku Munsi Mpuzamahanga w’abakene kuwa 17/11/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi muri FORUM y’imiryango ya Action Catholique (MACs) kuwa 03/11/2024.