AMASOMO:
- Sir 50, 22-24
- 1 Kor 1, 3-9
- Lk 17, 11-19.
Bavandimwe, tugeze mu mpera z’umwaka wa 2024, mu masaha make turaba tuwusoje, twinjira mu mwaka mushya wa 2025. Tukaba tuje gushimira Imana yo murinzi w’ubuzima bwacu n’umugenga w’amateka yacu. Nyagasani Imana ni We dukesha byose, uyu akaba ari umwanya mwiza wo kumushimira. Iyo tuzirikanye ko Nyagasani ushobora byose ari we ufashe ubuzima bwacu mu biganza bye, twumva tugomba kumushimira byimazeyo.
Iyo umuntu abuze umwuka amasegonda make, ubuzima bwe bugarukira aho. Nyagasani adufatiye mu biganza bye buri segonda ry’ubuzima bwacu, buri munota , buri isaha, iminsi 365, amezi 12, Imana ni Yo idusigasira, kuko iturekuye gato twaba ubusa, akaba ari yo mpamvu tuyishimira muri aya masaha ya nyuma y’umwaka.
Akenshi tubifata nk’aho ari ibisanzwe, nk’aho byikora, nti tubitindeho, “we take it for granted”, umuntu ntabitindeho, ntabitekerezeho, nyamara umuntu iyo abizirikanyeho, asanga adashobora gushimira Imana ku buryo buhagije. Umuntu akarya, akaryama, agakora imirimo ye, ntiyibuke gushimira Imana. Ni iby’agaciro gakomeye rero gufata umwanya nk’uyu ng’uyu ngo tuyishimire.
Gushimira ni umuco mwiza, ni indangagaciro yo gushyira mu kuri, kuko bikwiye ko umuntu aha agaciro impano ahawe, agaha agaciro n’uyimuhaye. Babyeyi, barezi, ni ngombwa ko mu burere dutanga bw’abana bacu tujya twibuka gutoza abana kumenya gushimira, kwibuka gushimira. Abibuka gushimira Imana baragenda baba bake kurushaho.
Ushimira Imana ni uyemera kandi akayikunda. Mu Ivanjili twumvise bariya babembe uko ari icumi. Ububembe bwari uburwayi bubi cyane muri icyo gihe, butagira umuti, bukaba uburwayi bwandura, ku buryo umubembe yahabwaga akato gakomeye, babagemuriraga ifunguro barimanuye ku mugozi, kuko nta muntu washoboraga kugera aho ari. Ndetse n’iyo umubembe yabaga agenda mu nzira bibaye ngomwa ko agira aho ajya asohotse mu kato, yagombaga kugenda asakuza avuga ati: “Ndi umubembe ni mwigireyo“, abantu bakitaza. Ni uko aba babembe icumi bahagaze ahitaruye, bati: “Nyagasani mwana wa Dawudi dukize, tugirire impuhwe, tubabarire”. Yezu arabakiza barishima cyane, bishimira aho hantu bavuye, bishimira ko noneho bagiye kugaruka mu bantu. Ariko umwe muri bo yaravuze ati: “Reka mbanze njye gushimira uwankijije”. Agaruka inyuma, abanza gushimira Yezu mbere y’uko ajya gusangira n’abandi ibyishimo byo gukira.
Dushyize mu mibare, ku bantu icumi, umwe mu bantu icumi ni we wibuka gushimira Imana: ni icumi ku ijana bibuka gushimira Imana. Byongeye, uyu mubembe wibutse gushimira Imana yari n’umunyasamariya. Uyu mubembe wari n’umunyamahanga, umunyasamaliya banenaga, bumvaga ari kure y’Imana kurusha abandi, mu kwicisha mugufi kwe yibuka kugaruka gushimira, bityo atahana n’umukiro wuzuye (ku mubiri no kuri roho).
Ukwemera kwacu ni ukwemera kutwigisha guca bugufi, kuko iyo umuntu amenye ubuhangange bw’Imana, akamenya ko ari Yo akesha byose, ashyira mu kuri, akaba umuntu wicisha bugufi, amenya ko n’ibyo yahawe abihererwa gusingiza Imana no guhereza bandi abagirira akamaro.
Bavandimwe, tujye dushimira Imana uko bwije n’uko bukeye, igihe cyose. Iyo tuzirikanye urukundo Imana idukunda, (muri iyi minsi ya NOHELI ni byo tuzirikana: kubona mwene Nyirijuru, umuremyi w’Ijuru n’isi, Jambo waremye byose, yemera kuza mu muruho wa muntu, akaba umwe natwe), ntabwo twabona uko dushimira Imana bihagije, niyo mpamvu mubona hari abantu bamara kumenya ukuri k’urukundo rw’Imana, ineza yayo n’ibyo idukorera byose, bavuga bati “Ntacyo nabona gihagije nakorera Imana ngo nyishimire, ngiye kuyegurira ubuzima bwange bwose, abe ari Yo mberaho, abe ari Yo nkorera ubuzima bwanjye bwose, kugira ngo mpore nyishimira ubuzima bwanjye bwose, icyo ndi cyo cyose n’impano mfite n’umutungo mfite byose mbyegurire Imana, abe ari Yo mberaho”.
Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki ati: “Ni musingize Imana yaremye ibintu bose, ikaba ikorera hose ibitangaza, ikita ku buzima bwacu kuva tukiri munda y’abatubyaye, kandi ikatugirira impuhwe zayo”. Muri iki gihe birababaje ko iyo umuntu asamye inda akayita itateganyijwe _niko basigaye babivuga_, yifuza kuyikuramo, kandi agahabwa uburyo, bityo akavutsa ubuzima umuntu. Hari abana benshi rero barokoka iyo myumvire iriho muri iki gihe, kuko Imana isigasira umuntu akiri n’urusoro, bakavuka, bagakura, bakaba abagabo n’abagore, bakaba abantu b’ingirakamaro.
Imana Yo ubwayo rero nidusenderezemo ibyishimo, maze muri iki gihe turimo isakaze amahoro muri twe, ubu n’iteka ryose. Impuhwe ze nizitugumemo ubudatezuka, kandi igihe tukiriho ijye iturokora! (Sir 50, 23-24). Iri ni ryo sengesho n’umugisha by’umwaka mushya tugiye gutangira, bityo umugisha w’umwaka mushya uduherekeze, Imana iduhozeho ijisho ryayo.
Gushimira Imana bishingira ku ukwemera no kumenya urukundo rw’Imana, ibi bigatuma umuntu yakira umukiro w’Imana ku buryo bwuzuye nka wa mubembe umwe wagarutse gushimira Imana, mu gihe abandi icyenda batahanye umukiro n’umugisha by’igicagate. N’ubusanzwe iyo umuntu ashimye, ashimiye uwamugabiye, bituma agabirwa n’ibirenzeho, kuko biba bigaragara ko abikwiriye, kandi aba yizihiye uwamugabiye.
Pawulo Mutagatifu aradusangiza ibyishimo by’umushumba, ushimira Imana kubera ukwemera kw’abo yayoboye ku Mana, bakamenya urukundo n’ineza yayo, ati “Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. Koko rero Imana yabasenderejeho Ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi”. Ngibyo ibyishimo by’abashumba, abepiskopi, abasaseridoti, abo dufatanya bose mu butumwa tugira, iyo tubona abantu bagenda bashinga imizi mu kwemera, bamenya urukundo rw’Imana, bakayisingiza ndetse bagatanga ubuhamya iyo nkuru nziza bakayigeza no ku bandi. Ibi ni ibyishimo byacu twese, iyo tubona abakristu bakunda Imana, bayitangira kandi basangiza abandi urukundo rw’Imana n’impuhwe zayo, babasangiza ukwemera n’ubuhamya bwabo, cyane cyane iyo bari mu bibazo.
Muri iki gihe dufite kiliziya zifunze, aho abakristu bakora uko bashoboye bakajya aho Kiliziya zifunguye kugira ngo bashobore gusenga no gushimira Imana, bikabasaba kuvunika. Iyo dutekereje abakurambere bacu mu kwemera bagendaga iminsi ibiri kugira ngo bazumve Misa ku Misiyoni, kugira ngo bazahabwe amasakramentu, iyo tubona abakristu mu ngo badacika intege, ahubwo bagasenga, umukuru w’umuryango akayobora isengesho nk’uko muri biriya bihe bya COVID-19 byagenze, bagasingiza Imana, bakayishimira, bagatoza abato ukwemera, bidutera ibyishimo bikomeye tugashimira Imana, nk’uko Pawulo Mutagatifu abidusangiza: “Koko rero Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi”.
Bavandimwe, dushimire Imana kandi tuyiragize, tuyiragize imiryango yacu muri uyu mwaka mushya tugiye gutangira, uzatubere umwaka w’amahoro, ubuvandimwe n’amizero nk’uko insanganyamatsiko ya Yubile y’uyu mwaka tugiye gutangira wa 2025, Yubile y’impurirane y’ ugucungurwa kwa bene muntu, Imana yigira umuntu ikavuka mu bantu, na Yubile y’imyaka 125 iyo Nkuru nziza igeze hano i wacu mu RWANDA.
Muzagire umwaka mushya muhire, umwaka w’amahoro, ubuvandimwe n’amizero.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
+ Antoine Cardinal KAMBANDA.
INYIGISHO ZIHERUTSE:
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu misa ya TE DEUM kuwa 31/12/2024
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu Misa y’igitaramo cya NOHELI kuwa 24/12/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi i KIBEHO mu rugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwa Arkidiyosezi kuwa 14/12/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi mu kwizihiza Yubile y’Ukaristiya kuwa 01/12/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku Munsi Mpuzamahanga w’abakene kuwa 17/11/2024.
- Inyigisho ya Arkiyepiskopi muri FORUM y’imiryango ya Action Catholique (MACs) kuwa 03/11/2024.