Inyabutatu ya Pasika
Inyabutatu ya Pasika ni igihe cy’iminsi itatu. Itangira mu missa y’umugoroba w’uwa gatatu mutagatifu, ikarangira mu mugoroba wo ku munsi wa Pasika nyirizina. Iyo minsi itatu, ni yo igize intimatima y’umwaka wa Liturujiya. Kuva ku wa kane mutagatifu nimugoroba aho duhimbaza isangira rya Nyagasani, kugeza ku cyumweru cy’izuka, ni igihe gihatse Ibanga rya Pasika.
Igihe Yezu Kristu yasangiraga bwa nyuma n’intumwa ze, yazihaye umubiri n’amaraso bye nk’ifunguro rizabeshaho Kiliziya yose. Yabogeje ibirenge, icyo gikorwa na cyo kikaba gifite uko gisobanura Ukaristiya: Yezu Kristu yazanywe no kuba umuhereza w’abantu kandi abatangira ubuzima bwe.

Ku wa gatanu Mutagatifu, tuzirikana iyobera ry’urupfu rwa Kristu, tukaramya umusaraba Yezu yapfiriyeho.
Ku wa gatandatu mutagatifu, abana ba Kiliziya turangamira Kristu washyinguwe mu mva, tukabikora dusenga cyane. Kiliziya iba isa na Bikira Mariya wemeye cyane kandi agashyingura mu mutima we amabanga y’Imana.
Mu gitaramo cya Pasika, turirimba Alleluia, mu ijoro ryabonye izuka ry’Umwana w’Imana. Duhimbaza izuka rya Kristu, kimwe no ku cyumweru cy Pasika nyirizina: Kristu yatsinze urupfu, ni muzima, Alleluia.
Photo: interineti