Ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya

INGO Z’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA (EQUIPES  NOTRE-DAME) 

Izina mu mpine y’amagambo : E.N.D.

Igihe washingiwe n’igihe wagereye mu Rwanda : Washinzwe mu 1938 mu Bufaransa, ugera mu Rwanda 1993

Amateka y’umuryango muri make:

Umuryango wa E.N.D. wavutse mu 1938 utangijwe n’ingo 4 z’abasore n’inkumi bari baherutse gushyingirwa maze basaba Padiri Caffarel kubafasha kubaho mu rukundo bamurikiwe n’ukwemera kwabo.

Mu 1949 ingo zibyifuza zimaze kuba nyinshi hashyizweho umurongo ngenderwaho wa Equipes Notre-Dame, maze mu 1947 hemezwa amategeko (charte) agenga umuryango.

Mu 1970, i Roma, ingo 2000 zaturutse mu bihugu 23 zakiriwe na Papa Pawulo wa VI. Yongeye kubonana na bo na none i Roma mu 1976.

Mu 1979 Papa Yohani Pawulo II yahuye n’abagize E.N.D. i Roma abashishikariza guharanira ubutungane bw’ubuzima bwabo bwa gikristu mu isakaramentu ry’ugushyingirwa, kandi yifuza ko bafasha mu iyogezabutumwa rya Kiliziya y’aho batuye ; bageza ku bandi ibyo bemera n’ibyo bamaze kugeraho.

Ku italiki 19 Mata 1992, umuryango wa E.N.D. wemewe n’ibiro bya Papa bishinzwe Abalayiki nk’umuryango mpuzamahanga w’Abalayiki wemewe na Kiliziya.

Mu 1994, amatsinda ya E.N.D. aturutse mu bihugu 49 yahuriye i Fatima mu rwego rw’umwaka mpuzamahanga w’umuryango.

Mu 1996 Padiri Caffarel yitabye Imana.

Mu 1997, mu rwego rwo kwizihiza Yubire ya « Charte » y’umuryango, abantu bagera kuri 8000 bahuriye i Villeponte mu Bufaransa.

Muri Nzeri 2000, ahitwa Saint-Jacques de Compostelle mu gihugu cya Espanye, hateraniye abantu bagera ku 7000 baturutse ku migabane yose y’isi mu bihugu 57, n’u Rwanda rurimo, bahamagarirwa kurushaho kugira buri munsi imibereho ijyanye n’inkuru nziza y’umubano wa gikristu.

Mu Rwanda E.N.D. yamanyekanye mu 1993 itangijwe na Padiri Tito Oggioni wari umwarimu n’umujyanama wa roho mu Iseminali nto y’i Ndera. Ishami ryo mu Rwanda ryemewe mu rugaga rwa E.N.D. y’isi yose kuwa 16/02/2003. Ubu amatsinda anyuranye y’Ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya ari muri Arkidiyosezi ya Kigali no muri Diyosezi ya Cyangugu.

Kuva ku italiki ya 16/09 kugeza 21/09/2006, i Lourdes mu Bufaransa habaye isangano rya cumi ry’Umuryango w’Ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya ryakoranyije imbaga y’abantu 8500. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ingo ebyiri n’abapadiri babiri b’Abajyanama ba roho.

2013 : U Rwanda rwahagarariwe n’urugo rumwe n’Umujyanama wa roho mu ihuriro n’ihugurwa ryabereye muri Togo.

25-31/05/2014 : U Rwanda rwahagarariwe n’urugo rumwe mu ihuriro n’ihugurwa  ryabereye i Mbalmayo (Cameroun).

21-26/08/ 2017 : U Rwanda rwakiriye Ihuriro n’ihugurwa mpuzamahanga i CYANGUGU.

05/05/2019 kubera urugero E.N.D. igezeho mu Rwanda, ubuyobozi bwo mu rwego ruhuza uturere (Super-Région) rwashyizeho Région Rwanda-Burundi iyoborewe mu Rwanda ifite icyicaro muri Diyosezi ya Cyangugu.

Ibiranga umuryango n’intego yawo. Icyo umariye abawurimo.

E.N.D. ni umuryango ufasha abashakanye bawurimo kugira umwete muri Kiliziya no mu isi. Ubutumwa bwabo ni ukubaho ku buryo bwuzuye mu isakaramentu ryo gushyingirwa, baharanira kwitagatifuza no kumenyesha isi agaciro ko gushyingirwa gikristu mu mvugo no mu buhamya bw’imibereho yabo.

Inzego zigize umuryango kuva hejuru kugeza hasi

  • Itsinda ryo ku rwego mpuzamahanga (Equipe Responsable Internationale, ERI)
  • Itsinda ryo ku rwego ruhuza uturere ( Super-Région)
  • Urwego rw’Akarere (Région)
  • Urwego rwa Segiteri (Secteur)
  • Urwego Mpuzamatsinda (Liaison)
  • Itsinda ry’ibanze (Equipe de base)

Uko umuryango wagiye ukwira hirya no hino

Umuryango watangiriye mu gihugu cy’Ubufaransa mu 1938. Mu 1947 umuryango wari umaze gukwirakwira mu bihugu by’Ubufaransa, u Bubiligi, u Busuwisi, ndetse no mu bindi bihugu byinshi by’Uburayi, Amerika y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru na Canada. Muri Afurika, umuryango watangiriye muri Senegali mu mwaka w’1975.

Icyo umuryango umariye abandi batawurimo

Amatsinda y’ingo z’Umubyeyi Bikira Mariya yitabira icyifuzo cya Kiliziya cy’iyogezabutumwa rishya rishingiye ku rukundo rw’umuntu n’ubuzima bw’umuryango. Abagize ingo zo muri E.N.D.  bafite ubutumwa bwo gufasha abo mu zindi ngo babagezaho ibyo bagezeho kandi babagaragariza ko Kristu ari we soko y’imibereho yose y’abashakanye, bahamagarirwa kuba umusemburo w’ivugururwa kandi bakagaragaza mu mibereho yabo ko isakaramentu ry’ugushyingirwa ari inzira y’urukundo, inzira y’umunezero, inzira y’ubutungane.

Ibinyamakuru bivuga ku muryango

Lettre des Equipes Notre-Dame (Magnificat)

Komite nyobozi iriho muri iki gihe mu rwego rukuru rw’umuryango

Urwego rwa Région

Kuva taliki 05/05/2019 urwego rukuru ry’umuryango wa E.N.D. mu Rwanda ni Urwego rwa Région Rwanda-Burundi, rukorera muri

Diyosezi ya Cyangugu. Ubuyobozi bukuru bugizwe na :

Omoniye  ku rwego rwa Région Rwanda- Burundi

Padiri Ignace Kabera

Tel 0784685022

0782194572

Urugo ruyoboye Région Rwanda- Burundi

UZABAKIRIHO Raphael na UWAMARIYA Consolee

Tel 0788521222

0788530705

Urugo rushinzwe ihererekanyamakuru (Foyer informateur)

NSABEYEZU Constantin na HATEGEKIMANA Marie Consolée

Tel 0781736211

0785814833

Urwego rwa Segiteri Kigali (Arkidiyosezi ya Kigali)

Urwego rwa Segiteri Kigali, rukorera muri

Archidiyosezi ya Kigali. Ubuyobozi bukuru bugizwe na :

Omoniye  ku rwego rwa Segiteri Kigali

Padiri Valens TWAGIRAMUNGU

Tel : 0788306515

Urugo ruyoboye Segiteri ya Kigali

MUSAGARA André na NIYONGIRA Olive

Tel : 0788749534

0788856057

Urugo rushinzwe ihererekanyamakuru (Foyer informateur)

NSENGIYUMVA Jean Damascene na KAMBIRIGI Xavérine

Tel : 0788774647

0784077622

Adresse y’Umuryango mu rwego Mpuzamahanga

Equipes Notre-Dame

C/O Couple Régional, Tel : 0788521222

Diocèse Cyangugu

Equipes Notre-Dame

C/O Foyer de Secteur Kigali, Tel : 0788749534

Archidiocèse de Kigali

Ikirango cy’umuryango

Mu Rwanda hari amatsinda 109 agizwe n’ingo z’abashakanye 674

Kigizwe n’ifi inyuze mu mpeta ebyiri. Ifi ni ikimenyetso cy’abakristu ba mbere cyasobanuraga Kristu, impeta ebyiri zisobanura umubano mu budahemuka ugomba kuranga abashakanye.

Umubare w’abagize umuryango

Muri Arkidiyosezi ya Kigali hari amatsinda 26 agizwe n’ingo z’abashakanye 153Ku isi yose hari amatsinda 10000 agizwe n’ingo z’abashakanye 55 000