Ikigo cya Mutagatifu Pawulo cya Arkidiyosezi ya Kigali, gikora imirimo yo gucumbikira, kugaburira no kwakira abantu mu buryo bunyuranye. Centre Saint Paul iherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Ubumwe, Umudugudu w’Isangano. Iri ku muhanda Kn1 St Nyarugenge. Centre Saint Paul ihana imbibi na Sainte Famille Hotels, JOC, GS Sainte Famille, Ecole Saint Joseph le Travailleur, Abizeramariya, Garage ya Economat, Abafurere ba Saint Gabriel, CELA na La Médicale.
Arkidiyoseziya Kigali yahisemo kuvugurura icyo kigo mu nyubako, mu miyoborere no mu micungire y’umutungo. Icyo kigo gicungwa na Economat ya diyosezi kandi kigakora imirimo myinshi ifasha Arkidiyosezi kwigira no kwiteza imbere.
IBICE BY’INGENZI BIGIZE CENTRE SAINT PAUL
- RECEPTION
Reception ya CSP ikora amanywa n’ijoro, amasaha 24/24, iminsi irindwi kuri irindwi.
- SERVICE YO GUTWAZA ABAKIRIYA IMIZIGO
Kuri reception haba abakozi bashinzwe kuyobora no gutwaza abakiriy aimizigo, bayivana mu modoka bayijyana mu byumba, cyangwa se babikura mu byumba babigeza kuri reception.
Centre Saint Paul ifite abashoferi bakora umurimo wo gutwara abakiliya, ari ababa baje n’indege bakabasanga ku kibuga, ndetse no kubajyanayoiyobatashye. Banafasha abakiriya ba Centre Saint Paul bashaka kugira aho bajya mu mujyi n’ahandi hafi yaho, no kugaruka bitabagoye.
SERVICE YA INTERNET (WiFi)
Muri Centre Saint Paul hari connection ya internet hose mu byumba by’amacumbi, mu byumba by’inama ndetse no muri Snack-Bar,kandi ntiyishyuzwa.
AMACUMBI
Centre Saint Paul ifite ibyumba by’amacumbi bijyanye n’igihe tugezemo. Ifite ibyumba bigera kuri 71 bigenewe abakiliya. Hari aharimo ibitanda bibiri, ahari igitanda kimwe ndetse, n’ibyumba bifite salon. Ku bakiriya batugana, iyo babikeneye hari service yo kubamesera imyambaro (laundry service).
IBYUMBA BY’INAMA (SALLE DE CONFERENCE)
Centre Saint Paul ifite ibyumba bishobora gukorerwamo inama binyuranye, ibinini n’ibito. Hari ibishobora kwakira abantu batarenze 50, icyakira abantu 150, ndetse n’icyakira abantu bagerakuri 400.
INZU Y’IMANA (CHAPELLE SAINT PAUL)
Uyu niwo mutima wa Centre Saint Paul. Ni Chapelle nto ariko nziza. Yakira abantu 150 bicaye neza. Isomerwamo Misa burimunsi. Mu mibyizi Misa ni saa moya na 15 za mugitondo, ku cyumweru ikaba saa yine na 15 mu Gifaransa. Habera n’izindi Misa nyinshi zihariye kubabyifuje (abahana isakramentu ry’Ugushyingirwa, abizihiza Yubile, abashimira Imana ibyiza yabagiriye, n’abifuza bose kuhaturira igitambo cya Misa). Iyi Chepelle iberamo amasengesho y’amatsinda anyuranuye… !
UBUSITANI BWA CENTRE SAINT PAUL (JARDINS)
Centre Saint Paul ifite ubusitani bwiza buri imbere y’amacumbi, imbere ya chapelle, muri Snack-Bar hakaba n’ubusitani bunini bwifashishwa n’abayigana bakahizihiziriza ibirori binyuranye, cyane cyane ubukwe.
UBUSITANI BWA CENTRE SAINT PAUL
Ni ubusitani bugezweho kandi bukunzwe. Burakodeshwa kandi ni kugiciro kidahanitse. Bufite ibyumba abageni bifashisha bambara cyangwa batwikururwa.
Hafi y’ububusitani hari n’icyanyacyo kwifotorezamo (RUBONA picture way). Abageni, abahanzi n’amakorali bashobora kuzaku hafatira video n’amafoto.
- JARDIN I (JARDIN SAINTE MARTHE)
Ni icyanyakigarigiterwamoamahemamanini
- JARDIN II (JARDIN LOUIS-ZELIE) :Isakajeibyatsibirandaranda. Irakunzwecyane. Ikoreshwaneza mu gihecy’izubakuko mu gihecy’imvurabiragorana. Hazatekerezwauburyoyazajyaitwikirwabibayengombwa.
MAISON DE PASSAGE
Ni inzu yuzuye kuri Jardin ya kabiri. Irakodeshwa. Kandi irakundwa kuko iri ahantu heza, hejuru kandi ifite ibyangombwa byose.
Umutekano w’abakiliya ni ikintu gikomeye cyane kandi kitaweho. Umutekano witabwaho na security Company yitwa AGESPRO, kandi bikorwa neza.
RESTAURANT YA CENTRE SAINT-PAUL
Restaurant ya Centre Saint-Paul itanga amafunguro ya mu gitondo, na saa sita. Yakira abacumbitse ndetse n’abaza baturutse hanze yayo bari mu rugendo cyangwa se bari mu kazi kabo ka buri munsi, bakorera hafi ya Centre Saint-Paul.
AHAKORERWA IMIGATI (BOULANGERIE NA PÂTISSERIE)
Centre Saint-Paul ifite service yo gukora imigati (Boulangerie na pâtisserie). Hari abakozi bafite uburambe mu gukora imigati kandi myiza cyane utasanga ahandi.
SAINT-PAUL SNACK BAR
Ni service yaje igamije gufasha abantu baburaga aho bicara ngo baganire kugira ngo babone icyo bafungura igihe baje muri Centre Saint Paul no hafi yayo.
Snack Bar ushobora kuyisangamo ibi bikurikira:
_Ubucuruzi bw’inzoga
-Ubucuruzi bw’imitobe, ikawa, n’icyayi cy’ubwoko butandukanye
-ubucuruzi bw’imigati naza snacks
Muri Saint-Paul Snack-Bar, hari kandi n’umwanya wicarwamo n’abakora inama z’ubukwe, iminsi mikuru inyuranye ndetse n’ubukwe. Ni ahantu hakwakira abantu benshi cyane.