Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha bukomeye : Inyigisho ya Arkiyepiskopi ku cyumweru cy’Ijambo ry’Imana
Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha bukomeye Kuri iki cyumweru twizihiza icyumweru cy’Ijambo ry’Imana, tuzirikana ijambo icyo aricyo n’agaciro ijambo rifite mu buzima bwacu. Mu biremwa byose Imana yaremye umuntu wenyine niwe Imana yahaye impano y’ijambo. Ijambo ni murumuna w’Imana. Iyo umuntu akubwiye ijambo aba agusangije ikimuri ku mutima atari ukuvuga ubusa ahubwo akubwiye ikimuvuye ku mutima…