Antoni Cardinal KAMBANDA yavukiye i NYAMATA mu Karere ka BUGESERA, Intara y’Uburasirazuba, tariki 10 Ugushyingo 1958.
1966-1968: Amashuri abanza i Mushisha mu Burundi.
1969-1975: Yakomereje amashuri abanza i Kampala muri Uganda.
1976-1979 : Icyiciro cya mbere cya Seminari ntoya i Moroto muri Uganda (O Level)
1981-1983: Icyiciro cya kabiri cya Seminari ntoya i Kiserian-Nairobi (A level)
1983-1987: Seminari Nkuru – Impamyabumenyi muri Filozofiya i Nairobi
1988-1990: Seminari Nkuru – Tewolojiya mu Nyakibanda – Rwanda
08/09/1990: Yahawe Ubusaserdoti na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo-Paul II i Mbare mu Rwanda
1990-1993: Ushinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Ndera n’umwarimu muri iyo Seminari
1993-1995: impamyabumenyi ya maitrise mu Bumenyi bw’Imana n’imbonezabupfura (Theologie Morale), Academia Alphonsiana, Roma
1995-1999: impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu Bumenyi bw’Imana n’imbonezabupfura (Theologie Morale) muri Academia Alphonsiana, Rome, Italie
Imirimo yakoze
1990-1993: yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo muri Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo i Ndera
1999-2005: yakoze imirimo ikurikira :
Umuyobozi wa Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali
Prezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Umwarimu mu Iseminari NKuru ya Nyakibanda
2004-2007: Visi Prezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RIM.
2005-2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya phisophicum i Kabgayi
2006-2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda
2013-2018: Umwepiskopi n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Yatorewe uwo mwanya tariki ya 7 Gicurasi 2013 , ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 20 Nyakanga 2013 na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, hari n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Luciano Russo, n’uwari Ministri w’Intebe w’u Rwanda icyo gihe, Pierre Habumuremyi.
2013-: Prezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro
2013-: Prezida wa Kimisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Umuryango
2015 (Ukwakira) : Yoherejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu Nteko Rusange ya 14 ya Sinodi y’Abepiskopi.
19/11/018: Nyir’Ubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari ugiye mu kiruhuko cy‘izabukuru.
27 /01/2019 : yahawe inkoni y’Ubushumba nka Arkiyepiskopi mushya wa Kigali kuri Stade Amahoro i Remera, Kigali.
14/07/2019: yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’, umuhango wabereye muri Paruwasi ya Rulindo
25/10/2020: Papa Fransisiko yamutoreye kuba Kardinali muri Kiliziya
28/11/2020: yashyizwe mu rwego rw’Abakardinali
Intego : “Ut vitam habeant”, “Bose bagire ubuzima busendereye” (Yn 10,10).
Inshingano
Mu mategeko agenga Kiliziya Gatolika, Umwepiskopi ni we muyobozi w’ikirenga wa diyosezi, akayibera n’umuvugizi imbere y’amategeko.
Afite ububasha nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubw’ubucamanza (Cf. CIC, Can. 381 – 429).
Umwepiskopi afashwa mu nshingano ze n’inzego zinyuranye: . Inama ya Diyosezi Ishinzwe Ikenurabushyo; Urugaga r’Abasaserdoti; Inteko y‟Abajyanama ba Diyosezi; Inama ya Diyosezi Ishinzwe Umutungo; n’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane..
Inshingano nyamukuru za Arkiyepiskopi, ni izi zikurikira:
- Gushyiraho no kuvugurura amategeko y’umwihariko ya Arkidiyosezi ;
- Gutanga amabwiriza ngenderwaho y’ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe ;
- Kwemeza amategeko agenga Inama,Inteko n’Ingaga za Arkidiyosezi;
- Kwemeza abagize Inama z’inzego ngishwanama za Arkidiyosezi (conseils) ;
- Gutumiza no kuyobora inama z’Inzego ngishwanama ;
- Gushyiraho abagenzuzi b’umutungo ba Arkidiyosezi ;
- Kwemeza raporo z’imicungire y’umutungo ;
- Gushyira mu myanya y’akazi no kwimura abapadiri bakorera muri Arkidiyosezi ;
- Kwemeza inzego z’imirimo za Arkidiyosezi (structure organisationnelle);
- Gukurikirana ishyirwaho n’imikorere y’inzego za Arkidiyosezi ;
- Kwemeza igenamigambi rya Arkidiyosezi ;
- Kwemeza iteganyamigambi rya buri mwaka rya Arkidiyosezi ;
- Gutanga amabwiriza ngenderwaho mu gutanga akazi n’imicungire y’abakozi ;
- Guhagararira Arkidiyosezi no kubazwa ibiyireba imbere y’amategeko ;
- Gusinya amasezerano hagati ya Arkidiyosezi n’abafatanyabikorwa bayo ;
- Kugena imkoreshereze y’umutungo w’amafaranga, ubwe cyangwa akabihera ububasha bamwe mu bamwungirije ;
- Gukora ku buryo inzego zose za Arkidiyosezi zirangiza inshingano zazo.