BIOGRAPHIE et CHARGES.

Antoni Cardinal KAMBANDA yavukiye i NYAMATA mu Karere ka BUGESERA, Intara y’Uburasirazuba, tariki  10 Ugushyingo 1958.

1966-1968: Amashuri abanza i Mushisha mu Burundi.

1969-1975: Yakomereje amashuri abanza i  Kampala muri Uganda.

1976-1979 : Icyiciro cya mbere cya Seminari ntoya i Moroto muri  Uganda (O Level)

1981-1983: Icyiciro cya kabiri cya Seminari ntoya i Kiserian-Nairobi (A level)

1983-1987: Seminari Nkuru  – Impamyabumenyi muri Filozofiya i  Nairobi

1988-1990: Seminari Nkuru – Tewolojiya mu Nyakibanda – Rwanda

08/09/1990: Yahawe Ubusaserdoti na Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo-Paul II i Mbare mu Rwanda

1990-1993: Ushinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Ndera n’umwarimu muri iyo Seminari

1993-1995: impamyabumenyi ya maitrise mu Bumenyi bw’Imana n’imbonezabupfura (Theologie Morale), Academia Alphonsiana, Roma

1995-1999: impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu Bumenyi bw’Imana n’imbonezabupfura (Theologie Morale) muri  Academia Alphonsiana, Rome, Italie

Imirimo yakoze

1990-1993: yabaye umuyobozi ushinzwe amasomo muri Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo i Ndera

1999-2005: yakoze imirimo ikurikira :

Umuyobozi wa Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali

Prezida wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro

Umwarimu mu Iseminari NKuru ya  Nyakibanda

2004-2007: Visi Prezida w’Inama y’Ubutegetsi ya  RIM.

2005-2006: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya phisophicum i Kabgayi

2006-2013: Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda

2013-2018: Umwepiskopi n’Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Yatorewe uwo mwanya tariki ya 7 Gicurasi 2013 , ahabwa inkoni y’ubushumba tariki ya 20 Nyakanga 2013 na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, hari n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr  Luciano Russo, n’uwari Ministri w’Intebe w’u Rwanda  icyo gihe, Pierre Habumuremyi.

2013-:  Prezida wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro

2013-:  Prezida wa Kimisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Umuryango

2015 (Ukwakira) : Yoherejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu Nteko Rusange ya 14  ya Sinodi  y’Abepiskopi.

19/11/018: Nyir’Ubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari ugiye mu kiruhuko cy‘izabukuru.

27 /01/2019 : yahawe inkoni y’Ubushumba nka Arkiyepiskopi mushya wa  Kigali kuri  Stade Amahoro i Remera, Kigali.

14/07/2019:  yambitswe Indangabubasha ‘Pallium’, umuhango wabereye muri Paruwasi ya Rulindo

25/10/2020: Papa Fransisiko yamutoreye kuba Kardinali muri Kiliziya

28/11/2020: yashyizwe mu rwego rw’Abakardinali

Intego : “Ut vitam habeant”, “Bose bagire ubuzima busendereye” (Yn 10,10).

Inshingano

Mu mategeko agenga Kiliziya Gatolika, Umwepiskopi ni we muyobozi w’ikirenga wa diyosezi, akayibera n’umuvugizi imbere y’amategeko.

Afite ububasha nshingamategeko, nyubahirizategeko n’ubw’ubucamanza  (Cf. CIC, Can. 381 – 429).

Umwepiskopi afashwa mu nshingano ze  n’inzego zinyuranye:  . Inama ya Diyosezi Ishinzwe Ikenurabushyo;  Urugaga r’Abasaserdoti;  Inteko y‟Abajyanama ba Diyosezi;  Inama ya Diyosezi Ishinzwe Umutungo; n’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane..

Inshingano nyamukuru za Arkiyepiskopi, ni izi zikurikira: 

  1. Gushyiraho no kuvugurura amategeko y’umwihariko ya Arkidiyosezi ;
  2. Gutanga amabwiriza ngenderwaho y’ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe ;
  3. Kwemeza amategeko agenga Inama,Inteko n’Ingaga za Arkidiyosezi;
  4. Kwemeza abagize Inama z’inzego ngishwanama za Arkidiyosezi (conseils) ;
  5. Gutumiza no kuyobora inama z’Inzego ngishwanama ;
  6. Gushyiraho abagenzuzi b’umutungo ba Arkidiyosezi ;
  7. Kwemeza raporo z’imicungire y’umutungo ;
  8. Gushyira mu myanya y’akazi no kwimura abapadiri bakorera muri Arkidiyosezi ;
  9. Kwemeza inzego z’imirimo za Arkidiyosezi (structure organisationnelle);
  10. Gukurikirana ishyirwaho n’imikorere y’inzego za Arkidiyosezi ;
  11. Kwemeza igenamigambi rya Arkidiyosezi ;
  12. Kwemeza iteganyamigambi rya buri mwaka rya Arkidiyosezi ;
  13. Gutanga amabwiriza ngenderwaho mu gutanga akazi n’imicungire y’abakozi ;
  14. Guhagararira Arkidiyosezi no kubazwa ibiyireba imbere y’amategeko ;
  15. Gusinya amasezerano hagati ya Arkidiyosezi n’abafatanyabikorwa bayo ;
  16. Kugena imkoreshereze y’umutungo w’amafaranga, ubwe cyangwa akabihera ububasha bamwe mu bamwungirije ;
  17. Gukora ku buryo inzego zose za Arkidiyosezi zirangiza inshingano zazo.