Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse itorero rishya ry’abana b’abaririmbyi

None ku cyumweru, taliki ya 10/09/2023 umuryango w’abana b’abaririmbyi “pueri cantores” muri Arkidiyosezi ya Kigali, wibarutse itorero rishya muri paruwasi Gikondo. Ni abana 76 basezeranye “kujya mu muryango w’abana b’abaririmbyi ba Kiliziya, bakajya batura Imana ijwi ryabo, rigaherekeza igitambo cya Misa, rigashengerera Isakramentu Ritagatifu, rigasingiza umubyeyi wa Yezu n’abatagatifu, ibyo byose bakabikora bashaka gufasha abandi gusenga Imana, kuyishimira no kuyitakambira “. Hashimirwe Paruwasi ya Gikondo yabakiriye ; ababyeyi babibafashijemo, itorero rya Rutongo ryababyaye. DUSHIMIYE IMANA.

 

Padiri Egide NSABIREMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *