AMATEKA MAGUFI YA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI
Tariki 10 Mata 1976, Nyirubutungane Papa Paul VI yasohoye iteka yise «Cum Venerabiles», rishinga Arkidiyosezi ya Kigali (Archidioecesis Kigaliensis), ayikuye ku buso bwa i Arkidiyosezi ya Kabgayi, yahise ihindurwa diyosezi isanzwe. Yanahise agira Musenyeri Visenti Nsengiyumva wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo Arkiyepiskopi wa Kigali.
Arkidiyosezi ya Kigali yabonye ubuzima Gatozi ibuhawe n’Iteka rya Ministri N° 4/06 Just. ryo kuya 18 Mutarama 1977. Hashingiwe ku nyandiko-mvugo y’inama rusange y’Inteko nkenurabushyo y’Arkidiyosezi yateranye tariki 03/04/2013, amategeko agenga Arkidiyosezi ya Kigali yaravuguruwe kugira ngo ahuzwe n’Itegeko n˚ 06/2012 ryo kuya 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini. Ayo mategeko n’ubu ariho aravugururwa kugira ngo ahuzwe n’Itegeko N°72/2018 ryo kuya 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku kwemera.
Icyicaro cy’Arkidiyosezi ya Kigali kiba mu Mugi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Imena, ku muhanda KN 67 St, B.P. 715 Kigali.
Arkidiyosezi ya Kigali ifite ubuso bwa kilometero kare 3.271.
Abepiskopi bayoboye Arkidiyosezi ya Kigali
• Myr Visenti Nsengiyumva † (yagizwe Arkiyepiskopi tariki 10 Mata 1976 – Yitaba Imana tariki 8 Kamena 1994)
• Myr Tadeyo Ntihinyurwa (yagizwe Arkiyepiskopi tariki 9 mars 1996 – Ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru tariki 19 Ugushyingo 2018)
• Myr Antoine Kambanda (yagizwe Arkiyepiskopi tariki le 19 Ugushyingo 2018, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki 17 Mutarama 2019 )
Abepiskopi Arkidiyosezi ya Kigali yibarutse
• Myr Antoni Kambanda (yabaye padiri tariki 8 Nzeri 1990 kugeza tariki 7 Gicurasi 2013; akaba ari Arkiyepiskopi wa Kigali kuva tariki 19 Ugushyingo 2018 (reba umwirondoro we wuzuye ku rubuga rwe).
• Myr Célestin Hakizimana (yabaye padiri tariki 21 Nyakanga 1991 kugeza tariki 26 Ugushyingo 2014), ubu akaba ari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.
• Myr Anaclet Mwumvaneza (yabaye Padiri kuva tariki 25 Nyakanga 1991 kugeza tariki 11 Werurwe 2016), ubu akaba ari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.
Amateka y’ishingwa rya Paruwasi za Arkidiyosezi ya Kigali
Arkiyosezi ya Kigali ishingwa yari ifite paruwasi 17 : Gikondo (1976), Kabuye (1961), Kicukiro (1965), Masaka (1963), Musha (1969), Ndera (1970), Nyamata (1957), Nyamirambo (1964), Rilima (1973), Ruhuha (1971), Ruli (1970), Rulindo ( 1909), Rutongo (1955), Rwankuba (1947), Saint Michel ( 1963), Sainte Famille (1913) na Shyorongi (1967).
Akarere gahuye n’ubuso Arkidiyosezi ikoreramo ubutumwa kugeza mu mwaka wa 1956 kari kagizwe na paruwasi enye gusa : Rulindo (1909), Sainte Famille(1913), Rwankuba(1947) na Rutongo(1955). Hagati y’imyaka ya 1956 kugeza 1976 kashinzwemo paruwasi nshya muburyo bwihuse. Mu myaka 20, umubare wa paruwasi wavuye kuri enye (4) ugera kuri cumi n’indwi (17). Ibigo byinshi by’abihaye Imana bihashyira za kominote, hanatangizwa amashuri abanza n’ayisumbuye n’ibindi bikorwa byinshi byo gufasha abaturage. Usibye paruwasi Nyamata, Rulindo, Rutongo, Rwankuba na Sainte Famille, biragaragara ko izindi paruwasi zose zavutse hagati ya 1961 na 1976, ni ukuvuga ko hashingwaga hafi paruwasi imwe buri mwaka. Ibyo bishobora kuba binasobanura impamvu ibikorwa remezo by’izo paruwasi bitari bihagije ugereranyije n’izavutse mbere.
Hari ibintu bitatu byasobanura impamvu ibikorwa by’iyamamzabutumwa byateye imbere ku buryo bwihuse muri iriya myaka : Ubwitange bwite bwa Musenyeri Perraudin, iturwa ryihuse by’ibice bitabagamo abaturage benshi mu burasirazuba bwa Arkiyosezi nyuma ya 1956; kuba umurwa mukuru w’igihugu waravuye i Nyanza ukimukira i Kigali, no kuba Kigali yaragizwe Arkidiyosezi mu mwanya wa Kabgayi, ikanayisimbura mu kuba indongozi mu gihugu nyuma y’ubwigenge.
Ariko kuva Arkidiyosezi yashingwa mu mwaka w’1976, ishingwa rya paruwasi nshya ryarahagaze igihe kirekire. Usibye Paruwasi ya Gikondo yashingiwe mu mwaka umwe na Arkidiyosezi, indi paruwasi yongeye gushingwa ni Gishaka mu mwaka w’ 1992, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 14 Arkidiyosezi ivutse.
Kutagira abapadiri bahagije nicyo gisobanuro nyamukuru ry’uko gukomwa mu nkokora. Kuva 1958 kugeza 1975, Arkidiyosezi ya Kigali, yari ikiri muri Arkidiyosezi ya Kabgayi, yibarutse abapadiri umunani gusa. Ni ukuvuga umupadiri utageze kuri umwe buri myaka ibiri. Kuva Arkidiyosezi yashingwa muri 1976 kugeza muri 1994, abapadiri 12 nibo bonyine babuhawe. Ni ukuvuga ko hatabonekaga nibura umupadiri umwe buri mwaka. Abo bapadiri 20 ntibari bahagije ngo hashingwe izindi paruwasi, kuko bamwe muri bo boherezwaga mu butumwa mu mashuri y’Arkidiyosezi, muri servisi zayo no mu nzego zigengwa n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Kugeza mu mwaka w’1994, paruwasi 12 kuri 18 zari zigize Arkidiyosezi zari zikiyobowe n’abamisiyoneri, biganjemo Abapadiri Bera, Abasaleziyani, aba Pallotini n’Abadominikani. Bamwe muri bo bavuye mu gihugu muri 1994 ntibahita bagaruka intambara irangiye, bitumwa zimwe muriparuwasi zihuzwa by’agateganyo.
Sinodi itegura Yubile y’Umwaka wa 2000 nk’imbarutso yo gushinga paruwasi nshya
Mu mwaka wa 2004 nibwo Myr Tadeyo Ntihinyurwa yatangije gahunda ndende yo gushinga paruwasi nshya n’ubwo hagati aho yari yarashinzwe za paruwasi Cyahafi (31/08/2003), Kabuga (01/06/2003) na Kacyiru (28/08/2004).
Mu nyandiko yo kuya 09/11/2004 yise «insuffisance des paroisses catholiques dans l’Archidiocèse de Kigali et la recrudescence des sectes » (kutagira paruwasi zihagije nk’icyuho gitiza umurindi ingirwamadini » ; Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yashimanghiye ko bikenewe gushinga paruwasi nshya agira ati : « twizihiza Yubila y’imyaka 2000 ivanjili igeze mu Rwanda, twatangajwe nuko nyuma y’imyaka 25 Arkidiyosezi ishinzwe, abaturage mu mbibi zayo bavuye ku bantu 509,807 bagera ku bantu 1,155,550, naho abakristu gatolika bava ku bantu 310,163 bagera ku bantu 683,811. Nyamara umubare wa paruwasi wari ukiri wa wundi : 18. Imyaka yo mu bihe by’intambara n’imidugararo ( 1990 -1998) wagaragayemo ishingwa ry’ingirwamadini menshi yigaruriye abakristu gatolika abafatanyije no gucibwa intege no kujya gusengera kure yabo. ».
Yatanze ikifuzo cy’uko paruwasi zo mu Mugi wa Kigali zagera kuri 15 zivuye kuri 7, naho mu gice cy’icyaro zikagera kuri 22 zivuye kuri 14.
Ibura ry’abapadiri ntiryari rikiri imbogamizi nyamukuru, kuko kuva mu mwaka w’ 1995 kugeza mu mwaka wa 2004, ni ukuvuga imyaka 10, Arkidiyosezi yibarutse abapadiri bashya 40, ni ukuvuga inshuro ebyiri abari barabuhawe hagati y’1958 kuga 1994 (imyaka 36).
Iyi nyandiko ya Musenyeri, yaje ari nk’imfashanyigisho yo guhwitura abakristu ngo bongere ubwitange muri gahunda yo gishinga paruwasi nshya yari yaratangiye.
Dore paruwasi nshya zashinzwe kuva mu mwaka wa 2003 :
Paruwasi |
Itariki yashingiweho |
Paruwasi yayibyaye |
Umtagatifu yiyambaza |
Kacyiru |
29/08/2004 |
Sainte Famille |
Notre Dame de la Misericorde |
Kabuga |
01/06/2003 |
Masaka |
Jésus Misericordieux |
Cyahafi |
31/08/2003 |
Saint Michel |
Saint Pierre Apotre |
Kigarama |
11/11/2006 |
Musha |
Sainte Claire d’Assise |
Muhondo |
06/09/2008 |
Rwankuba |
Marie Reine de la Paix |
Remera |
14/09/2008 |
Kicukiro |
Regina Pacis |
Karenge |
16/11/2008 |
Masaka |
Saint Stanislas |
Munyana |
04/09/2011 |
Rwankuba |
Saint Thaddée |
Nkanga |
15/09/2012 |
Rilima |
Notre Dame de Kibeho |
Butamwa |
17/05/2015 |
Nyamirambo |
Saint Jean Apotre |
Mbogo |
22/10/2017 |
Rwankuba |
Saint Jean Paul II |
Rutonde |
26/11/2017 |
Shyorongi |
Saint Joseph |
Rushubi |
13/10/2018 |
Rilima |
Sainte Thérèse de Lisieux |
Arkidiyosezi ya Kigali ubu igizwe na paruwasi 31 zibumbiye mu turere nkenurabushyo dutanu:
Imbonerahamwe ya paruwasi z’Arkidiyosezi n’Uturere nkenurabushyo zibarizwamo
Akarere nkenurabushyo | Paruwasi | Umutagatifu yiyambaza |
Itariki yashingiwe |
|
|
Buliza-Bumbogo |
|
Saint Jean Paul II |
22/10/2017 |
|
Marie Reine de la Paix |
06/09/2008 |
||
|
Saint Thaddée |
04/09/2011 |
||
|
Saint Dominique |
01/06/1970 |
||
|
Notre Dame de la Merci |
1909 |
||
|
Saint Joseph |
26/11/2017 |
||
|
Notre Dame du Bon Secours |
06/08/1955 |
||
|
Cœur Immaculee deMarie |
1947 |
||
|
Marie Secours des Chretiens |
27/07/1967 |
||
Gitabaga (Quasi Paroisse) | ||||
|
Bugesera |
|
Notre Dame de Kibeho |
15/09/2012 |
|
Notre Dame Reine des Apotres |
19/01/1957 |
||
|
Sacré Cœur de Jésus |
04/03/1973 |
||
|
Saint Jean Baptiste |
1971 |
||
|
Sainte Therese de Lisieux |
13/102018 |
||
|
Kicukiro |
|
Saint Vincent Pallotti |
1976 |
|
Notre Dame de la Misericorde |
29/08/2004 |
||
|
Saint Jean Bosco |
1965 |
||
|
Regina Pacis |
14/09/2008 |
||
|
Saint Michel |
|
Saint Jean Apotre |
17/05/2015 |
|
Saint Pierre Apotre |
31/08/2003 |
||
|
Notre Dame de l’Assomption |
1961 |
||
|
Saint Charles Lwanga |
02/07/1964 |
||
|
Saint Michel Ange |
1963 |
||
|
La Sainte Famille |
21/11/1963 |
||
|
Masaka |
|
Saint Paul Apotre |
1992 |
|
Jesus Misericordieux |
01/06/2003 |
||
|
Saint Stanislas |
16/11/2008 |
||
|
Sainte Claire d’Assise |
11/11/2006 |
||
|
Saints Apôtres Pierre et Paul |
1963 |
||
|
Saint Dominique Xavio |
1969 |
||
|
Saint Nicholas de Flue |
04/03/1970 |
Amwe mu matariki y’ingenzi mu buzima bw’Arkidiyosezi (udashyizemo za paruwasi, komisiyo na servisi zayo)
10/04/1976 : Ishingwa ry’Arkidiyosezi ya Kigali n’itorwa rya Musenyeri Visenti Nsengiyumva nk’umushumba wayo wa mbere.
27 Nzeri 1976: Hashinzwe Seminari Ntoya ya Arkidiyosezi. Yafunguriye imiryango muri paruwasi ya Rulindo, nyuma yimurirwa muri Paruwasi ya Ndera. Imirimo yo kubaka seminari nshya i Ndera yatangijwe mu mwaka w’1982, maze mu mwaka wa 1983 abaseminari barenga 300 bimukirayo.
Dore abapadiri bayoboye Seminari Ntoya ya Ndera kuva yashingwa kugeza uyu munsi :
- Padiri Jan BEKKER (1976-1980)
- Musenyeri Nicodème NAYIGIZIKI (1978-1979)
- Musenyeri Felix KABAYIZA (1980-1982)
- Padiri Jean Baptiste RUGENGAMANZI (1982-1983 : début de la première année à Ndera)
- Padiri André HAVUGIMANA (1982-1994)
- Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO (1994-1996)
- Padiri Justin KAYITANA (1996-1998)
- Padiri Canisius NIYONSABA (1998-1999)
- Musenyeri Callixte TWAGIRAYEZU (1999-2002)
- Padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA ( 2002-2018)
- Padiri Pascal TUYISENGE (2018-….)
1980-1985 : Kwimura abaturage ku Kacyiru ahagombaga kubakwa katedrali nshya Ubwubatsi bwatangiye mu mwaka wa 1991 mu gihe igihugu cyari mu ntambara, umushinga uhagarara muri 1994, ntiwanakomeza n’ubwo hubatswe by’agateganyo aho abakristu ba paruwasi Kacyiru basengera by’agateganyo. Leta yemeje ko uwo mushinga uhagarara burundu mu mwaka wa’2007, bitangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2013, bikaba bishobora kugera ku musozo mu mwaka wa 2020.
Kuwa gatanu tariki 07/09/1990 : Missa ya Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II muri Katedrali ya Mutagatfu Mikayike mu gihe cy’uruzinduko rwe mu Rwanda (reba inyigisho yose y’umwimerere ku mugereka).
Ku cyumweru tariki 9/09/ 1990 : Missa ya Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II i Nyandungu mu gihe cy’uruzinduko rwe mu Rwanda (reba inyigisho yose y’umwimerere ku mugereka).
1990-1994 : Intambara yabyaye jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ibyinshi mu bikorwa remezo by’iyogezabutumwa byarasenywe cyangwa birasahurwa. Kuri paruwasi 18, ebyiri gusa nizo zasigaye zikanyakanya : Saint Michel na Sainte Famille. Kongera gusubukura ibikorwa by’iyogezabutumwa byaragoranye, kubera abapadiri bake, ibikoresho bike n’ibikorwa remezo byari bitarasanwa.
11 Nzeri 1994 : Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II yagize Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA umuyobozi w’agateganyo w’Arkidiyosezi Kigali. Ajya gushyira mu myanya abapadiri bwa mbere, Arkidiyosezi yari ifite gusa 23 bari mu ikenurabushyo mu rwego za paruwasi 13 zakoraga icyo gihe, barimo 12 ba Arkidiyosezi na 13 b’abamisiyoneri. Paruwasi 5 nta bapadiri zari zifite.
08 Werurwe 1996 : Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo II yagize Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA Umushumba mushya w’Arkidiyosezi Kigali. Ahabwa inkoni y’ubushumba tariki 25 Werurwe 1996. .
24 Nzeri 1996 – Ukuboza 2001 : Sinodi yo gutegura no kwizihiza Yubile y’imyaka 2000 Inkuru Nziza igeze ku isi n’imyaka 100 igeze mu Rwanda. Myr tadeyo Ntihinyurwa yatangije iyo gahunda ku mugaragaro tariki 24/11/1996, mu gitambo cya Misa cyaturiwe muri paruwsi ya Nyanza hizihizwa Yubile y’imyaka 50 u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami. Isozwa rya Sinodi mu Kuboza 2001, ryabaye mu mwaka Arkidiyosezi yizihijemo Yubile y’imyaka 25 yari imaze ivutse. (Reba imyanzuro y’iyo sinodi ku rubuga rwa komisiyo ibishinzwe).
14/01/2002 : Iteka rya Myr rishyiraho uturere nkenurabushyo 4 muri Arkidiyosezi, dusimbura za Doyennés. Uturere nkenurabushyo twaje kugirwa 5 guhera tariki 23/3/2009, ubwo Akarere Nkenurabushyo k’Umugi wa Kigali kagabanywagamo Uturere Nkenurabushyo tubiri : Kicukiro na Saint Michel
2002 : Gutangiza gahunda yo kwitunga kwa za paruwasi, ubuhafi ya zose zikaba zibeshejweho n’abakristu n’ibikorwa nyongeramusaruro byazo.
- Kuva tariki 24 kugeza 27 gashyantare 2003 no kuva tariki 17 kugeza tariki 21 gicurasi 2004 : Amahugurwa y’abapadiri i Remera Ruhondo yateguye igikorwa cyakurikiye cyo kuvugurura imiryango remezo nk’uko tuyizi uyu munsi. Yanaherekejwe n’amahugurwa y’abakangurambaga bagize uruhare muri icyo gikorwa.
- 2003 : Ishyirwaho ry’ibiro by’Ubuhuzabikorwa bw’ikenurabushyo
Mata 2005 : Hemejwe Igenamigambi n’ingamba mu ikenurabushyo rya Tugendere Hamwe (2006-2025).
Kuva tariki 28/05 kugeza tariki 01/06/2007, Ihugurwa ry’abapadiri ryabereye i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, ryabaye imbarutso y’amahugurwa ahoraho agenerwa abapadiri buri mwaka, yanibarutse icyumweru cy’ingengo y’imari n’icyumweru cy’ikenurabushyo bitegurwa buri mwaka.
28 Nzeri2009 : Myr tadeyo Ntihinyurwa yasinye amategeko ashinga Ikigega cy’Ubwisungane cya Arkidiyosezi (Fonds Diocésain de Solidarité), kigurira abapadiri imodoka, kigatera inkunga ubwigishwa bw’iyobokamana, ndetse n’ibikorwa nyongeramusaruro bya za paruwasi zitarashobora kwibeshaho mu mikoro yazo.
25 Werurwe 2016 : Umusozi wa Jali wemejwe nk’ahantu hazajya hakorerwa ingendo ntagatifu nyuma y’aho huzurijwe ibibumbano by’Inzira y’umusaraba (2015) haranubatswe umusaraba munini cyane 2012) imbere ya shapeli yahubtswe mu myaka y’1986-1988iyo shaperi ikaba yararagijwe Bikiramariya wa Kibeho. Jali Musenyeri wayise Umusozi w’ishya n’amahoro.
2012 : Gutangiza iyubakwa rya Hoteri Sainte Famille.
Janvier 2016 : Hasohotse amabwiriza ngengamikorere y’Arkidiyosezi ya Kigali.
25 Mars 2017 : Yubile y’imyaka 75 y’amavuko ya Myr Tadeyo Ntihinyurwa kuri Stade Amahoro i Remera
19/11/2018 : Myr Antoni Kambanda yagizwe Arkiyepiskopi mushya wa Kigali, ahabwa inkoni y’ubushumba tariki 17 Mutarama 2019.
Abapadiri bakomoka muri Arkidiyosezi ya Kigali n’amatariki bahereweho ubusaserdoti
No |
AMAZINA |
ITARIKI YAVUKIYEHO |
ITARIKI YAHEREWEHO UBUSASERDOTI |
AHO AKORERA UBUTUMWA |
1 |
P. KARANGO Benoît |
1930 |
08/04/1958 |
P.S.S.V. Ndera |
2 |
Myr NAYIGIZIKI Nicodème |
1929 |
30/03/1959 |
Archevêché |
3 |
P.GAKUBA (TUYISENGE) Déogratias |
1935 |
27/05/1966 |
Kigali (arafunze) |
4 |
P.RUGENGAMANZI Jean Baptiste |
04/04/1944 |
12/07/1970 |
Saint Michel |
5 |
Myr HAVUGIMANA André |
1943 |
11/07/1971 |
Centre St Paul |
6 |
Myr NTIHINYURWA Thaddée |
25/09/1942 |
11/07/1971 |
Collège St André |
7 |
P. SAFI Protais |
04/12/1948 |
21/07/1974 |
Kacyiru |
8 |
P.BIMENYIMANA Joseph |
19/03/1947 |
04/08/1974 |
France |
9 |
P.KIBANGUKA André |
1949 |
19/12/1976 |
Belgique |
10 |
P.UWIZEYIMANA Léonidas |
15/01/1955 |
27/07/1982 |
Suisse |
11 |
P. RWABUTERA Marcel |
31/07/1949 |
01/08/1982 |
France |
12 |
P.TWIZEYIMANA Ildefonse |
1956 |
04/08/1985 |
USA |
13 |
P.TWAGIRAMUNGU Valens |
17/04/1961 |
30/07/1989 |
Rwankuba |
14 |
Myr KAMBANDA Antoine |
10/11/1958 |
08/09/1990 |
Archevêché |
15 |
P. MUNYESHYAKA Wenceslas |
30/07/1958 |
21/07/1991 |
France |
16 |
P. BUTERA Eustache |
01/03/1965 |
14/07/1991 |
Belgique |
17 |
P. KABERAMANZI Jean Pierre |
04/07/1964 |
28/07/1991 |
Italie |
18 |
P. SITAMWITA Silvère |
02/09/1952 |
26/07/1992 |
France |
19 |
P. UWIMANA Jean Chrysostome |
29/10/1963 |
26/07/1992 |
Italie |
20 |
P.NTAGUNGIRA Jean Bosco |
3/04/1964 |
01/08/1993 |
Remera |
21 |
P.NDAYISABA Gallican |
1962 |
01/08/1993 |
Centre St Paul |
22 |
P.CONSOLATEUR Innocent |
28/03/1960 |
23/07/1995 |
Centre St Paul |
23 |
P.BARUSHYWANUBUSA Avit |
17/06/1966 |
14/07/1996 |
Nyamirambo |
24 |
P.NGABONZIMA Jean Louis |
14/02/1965 |
5 /07 /1997 |
France |
25 |
P.BIRAMAHIRE Evariste |
1961 |
22/07/1997 |
Remera |
26 |
P.KABANDA Théophile |
1966 |
15/08 /1997 |
Ruhuha |
27 |
P.NIYONSABA Canisius |
12/02/1968 |
12/07/1998 |
France |
28 |
P.GATARE Tharcisse |
15/08/1970 |
11/07/1999 |
Kicukiro |
29 |
P.KAREMERA Azarias |
25/09/1970 |
11/07/1999 |
Israël |
30 |
P.UWUMUKIZA Casimir |
10/03/1965 |
18/07/1999 |
St Michel |
31 |
P.MUSEMAKWELI Elivinus |
06/03/1970 |
18/07/1999 |
Ruhuha |
32 |
P.HITIMANA Phocas |
29/03/1971 |
25/07/1999 |
Italie |
33 |
P.OKWADA Dominique |
27/04/1968 |
09/07/2000 |
PSSV Ndera |
34 |
P.KABERA Alexandre |
16/06/1973 |
25/07/2000 |
Canada |
35 |
P. DUSHIMIYIMANA Innocent |
21/05/1967 |
15/07/2001 |
Ruli |
36 |
P.MVUYEKURE Rémy |
29/02/1972 |
28/07/2001 |
Espagne |
37 |
P.NZABAMWITA Eric |
1973 |
28/07/2001 |
France |
38 |
P.TWIZERIMANA Théophile |
04/08/1968 |
08/12/2001 |
Côte d’Ivoire |
39 |
P.HITAYEZU Fulgence |
05/07/1972 |
14/07/2002 |
Espagne |
40 |
P.MUKESHIMANA Gaspard |
1962 |
14/07/2002 |
Nyamirambo |
41 |
P.KANAMUGIRE Thomas |
07/03/1970 |
27/07/2002 |
Canada |
42 |
P.IYAKAREMYE Théogène |
15/03/1974 |
04/08/2002 |
Ruli |
43 |
P.UWAMAHORO Canisius |
21/07/1968 |
15/08/2002 |
Belgique |
44 |
P.RUKIMBIRA Ezéchiel |
16/08/1971 |
15/08/2002 |
Canada |
45 |
P.NZABONIMANA Anastase |
15/11/1965 |
25/08/2002 |
Archevêché |
46 |
P.NTIVUGURUZWA Onesphore |
06/09/1972 |
31/08/2002 |
Collège St André |
47 |
Myr MUVANDIMWE Jean Claude |
18/03/1973 |
09/11/2002 |
Archevêché |
48 |
P.NKUNDIMANA Théophile |
15/08/1974 |
12/07/2003 |
Espagne |
49 |
P.TWAGIRAYEZU Patrice |
01/11/1971 |
12/07/2003 |
Rilima |
50 |
P.MUYOBOKIMANA Jovin |
21/08/1971 |
12/07/2003 |
France |
51 |
P.TUYISENGE Léonidas |
09/05/1970 |
19/07/2003 |
Rwankuba |
52 |
P.NGIRUWONSANGA Emmanuel |
1969 |
26/07/2003 |
Canada |
53 |
P.NSENGIYUMVA Emile |
1966 |
26/07/2003 |
Italie |
54 |
P.HAVUGIMANA Jean Pierre |
1968 |
10/08/2003 |
Espagne |
55 |
P.NSENGIYUMVA Védaste |
20/06/1974 |
17/08/2003 |
France |
56 |
P.NSENGIYUMVA Mathias |
07/03/1974 |
30/08/2003 |
Kigarama |
57 |
P.BANITUZE Bernardin |
24/11/1974 |
10/07/2004 |
Centre Saint Paul |
58 |
P.NIYITEGEKA Celse |
1976 |
17/07/2004 |
France |
59 |
P.RUSHIGAJIKI Jean Pierre |
19/09/1973 |
24/07/2004 |
Nyamata |
60 |
P.UWAMUNGU Wellars |
29/05/1977 |
07/08/2004 |
Ruli |
61 |
P.UWAMUNGU Martin |
15/05/1970 |
30/07/2005 |
Kacyiru |
62 |
A TUYISENGE Pascal |
06/04/1972 |
23/07/2005 |
P.S.S.V/Ndera |
63 |
P.HAGUMA Jonas |
22/07/1974 |
16/07/2006 |
Karenge |
64 |
P.NSHAGAYIMANA Gérard |
1972 |
16/07/2006 |
Nyamirambo |
65 |
P.HABIMANA Etienne |
02/02/1974 |
16/07/2006 |
Rutongo |
66 |
P.BIZIYAREMYE Gilbert |
1977 |
16/07/2006 |
Italie |
67 |
P.TWIZEYUMUREMYI Donatien |
02/07/1978 |
25/07/2006 |
Centre Saint Paul |
68 |
P.UWAMUNGU Jean Bosco |
1957 |
26/08/2006 |
U.S.A |
69 |
P.MUTUYIMANA Claudien |
20/06/1978 |
02/09/2006 |
Italie |
70 |
P.NTABYERA Charles |
08/06/1976 |
05/07/2008 |
P.S.S.V/ Ndera |
71 |
P.GAKWANDI Jean Marie Vianney |
20/03/1974 |
12/07/2008 |
Kabuye |
72 |
P.NSHIMIYIMANA Jean de Dieu |
31/07/1976 |
12/07/2008 |
Kacyiru |
73 |
P.DUSINGIZIMANA Lambert |
16/09/1976 |
15/08/2008 |
Ste Famille |
74 |
P.MUHAWENIMANA Bernard |
14/06/1980 |
15/08/2008 |
Nyamata |
75 |
P.MPAWENAYO Gaudiose |
02/01/1975 |
15/08/2008 |
Ruli |
76 |
P.HAJINGABIRE Gratien |
01/11/1976 |
23/08/2008 |
Nyakibanda |
77 |
P.NDUNGUTSE Jean Jacques |
10/04/1981 |
23/08/2008 |
France |
78 |
P.GAKINDI Jean Marie Vianney |
17/10/1980 |
23/08/2008 |
Italie |
79 |
P.KIMENYI Damien |
01/10/1977 |
18/07/2009 |
Rulindo |
80 |
P.NSHUBIJEHO Faustin |
02/01/1981 |
18/07/2009 |
Collège St André |
81 |
P.NSENGIYAREMYE Viateur |
10/05/1976 |
18/07/2009 |
Gishaka |
82 |
P.NDARIBITSE Jean Pacifique |
1975 |
08/08/2009 |
Remera |
83 |
P.NSANZINEZA Marcel |
10/07/1978 |
15/08/2009 |
Espagne |
84 |
P.KARAMIRA Victor |
15/09/1980 |
10/07/2010 |
St Michel |
85 |
P.UWIMPUHWE Noël |
25/12/1979 |
10/07/2010 |
Allemagne |
86 |
P.KANANGA Léopold |
01/01/1974 |
17/07/2010 |
Rulindo |
87 |
P.HABINEZA François |
17/11/1983 |
16/07/2011 |
Kicukiro |
88 |
P.HAKIZIMANA Charles |
01/05/1976 |
16/07/2011 |
Italie |
89 |
P.NTIVUGURUZWA Jean Pierre |
15/09/1977 |
16/07/2011 |
Muhondo |
90 |
P.UWAYEZU Albert |
02/01/1983 |
23/07/2011 |
Ruli |
91 |
P.NSANZAMAHORO Justin |
05/10/1982 |
23/07/2011 |
Munyana |
92 |
P.SEBAHIRE Emmanuel |
10/01/1978 |
23/07/2011 |
Shyorongi |
93 |
P.UWIMANA Ildefonse |
01/08/1972 |
23/07/2011 |
Ste Famille |
94 |
P.NIYIGENA Léodegard |
31/07/1977 |
06/08/2011 |
C.EP.R. |
95 |
P.NSENGIYUMVA Emmanuel |
24/05/1976 |
13/08/2011 |
Nyamata |
96 |
P.IRATEGEKA Floribert |
05/01/1977 |
29/07/2012 |
Masaka |
97 |
P.TUMUSHIMIRE Jean de Dieu |
20/10/1985 |
29/07/2012 |
Archevêché |
98 |
P.SIBOMANA Aloys |
23/04/1983 |
15/08/2012 |
Espagne |
99 |
P.RUTERANA Simon Pierre |
01/05/1983 |
15/08/2012 |
Kabuye |
100 |
P.NIYIGENA Aphrodis |
05/06/1982 |
15/08/2012 |
Ste Famille |
101 |
P.NDASHIMYE Jean Claude |
29/09/1979 |
25/11/2012 |
Ndera |
102 |
P.DUKUZUMUREMYI Jean Leonard |
14/10/1984 |
13/07/2013 |
Mbogo |
103 |
P.NSENGIMANA Noël |
25/01/1985 |
28/07/2013 |
Collège St André |
104 |
P.KANYAMIHIGO Ildephonse |
27/03/1984 |
28/07/2013 |
Rutonde |
105 |
P.KABARIRA IZERE Armand |
09/07/1986 |
28/07/2013 |
Ndera |
106 |
P.DUSABE Joseph MUKASA |
20/11/1978 |
10/08/2013 |
Rwankuba |
107 |
P.KAYIRANGA Jean de Dieu |
01/06/1984 |
15/08/2013 |
Nyamirambo |
108 |
A RUVUZANDEKWE Simon |
27/06/1985 |
15/08/2013 |
PSSV Ndera |
109 |
P.UWAMUNGU Jean de Dieu |
08/06/1983 |
15/08/2013 |
St Paul |
110 |
P.NIWENSHUTI Didier |
20/12/1982 |
15/08/2013 |
Nkanga |
111 |
P.NZAYISENGA Polycarpe |
06/12/1978 |
12/07/2014 |
Kacyiru |
112 |
P.DUSENGIMANA Gabriel |
23/02/1978 |
09/08/2014 |
Remera |
113 |
P.NTACOGORA J.M.V |
25/08/1985 |
09/08/2014 |
Kicukiro |
114 |
P.RUZINDANA Jean Claude |
04/04/1982 |
12/07/2014 |
Espagne |
115 |
P.DUSENGUMUREMYI Alphonse |
07/01/1980 |
31/08/2014 |
Rilima |
116 |
P. HIRWA BAGENZI Ignace |
07/03/1980 |
09/08/2014 |
Belgique |
117 |
P. DUSABIMANA Faustin |
01/01/1986 |
11/07/2015 |
PSSV Ndera |
118 |
P. MUGIRANEZA J. Damascène |
13/01/1975 |
01/08/2015 |
Rushubi |
119 |
P. NTURANYENABO Florien |
27/02/1981 |
01/08/2015 |
Rwankuba |
120 |
P. KUBWIMANA Crispin |
25/11/1979 |
22/08/2015 |
Muhondo |
121 |
P. HABIYAKARE Théoneste |
26/02/1983 |
09/07/2016 |
Rulindo |
122 |
P. NDANGAMYAMBI Victor |
08/08/1986 |
09/07/2016 |
Gishaka |
123 |
P. MANIRAFASHA Augustin |
10/03/1986 |
23/07/2016 |
Kareng |
124 |
P. MWISENEZA Julien |
01/07/1986 |
13/08/2016 |
Ruhuha |
125 |
P. BANZI Noël |
01/01/1970 |
13/08/2016 |
Gishaka |
126 |
P. NIMURAGIRE Eulade |
06/06/1984 |
13/08/2016 |
Shyorongi |
127 |
P. NSANZABACU François |
31/08/1981 |
13/08/2016 |
Musha |
128 |
P. NKUNDAMAHORO Jean Paul |
17/06/1984 |
03/09/2016 |
Rutonde |
129 |
P. BAGANINEZA Fidèle |
01/01/1985 |
22/07/2017 |
Kigarama |
130 |
P. BIGIRIMANA J. Claude |
05/02/1987 |
22/07/2017 |
Rutongo |
131 |
P. BIGIRIMANA Marius |
18/02/1988 |
22/07/2017 |
Mbogo |
133 |
P. BIZUMUREMYI J. Bosco |
04/03/1987 |
22/07/2017 |
Rushubi |
134 |
P. KARANGWA Thierry |
27/07/1988 |
22/07/2017 |
Munyana |
135 |
P. NSABIREMA Egide |
03/01/1987 |
22/07/2017 |
Rilima |
136 |
P. UMUHIRE Alain Robert |
07/05/1982 |
22/07/2017 |
Nkanga |
137 |
P. TWAGIRINSHUTI Frodouard |
15/02/1980 |
22/07/2017 |
Nyamata |
138 |
P. NDAGIJIMANA Alexis |
14/04/1986 |
04/08/2108 |
Masaka |
139 |
P. NTEZIRYAYO Martin |
05/10/1984 |
04/08/2018 |
Musha |