Amategeko ayigenga
Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali yashinzwe na Nyirubutungane Papa Pawulo VI tariki 10 Mata 1976. Yahwe ubuzima Gatozi mu Rwanda n’Iteka rya Ministri n° 4/06 Just. ryo kuya 8 Mutarama 1977. Hashingiwe ku nyandiko mvugo y’Inteko Rusange y’ Inama ya Diyosezi Ishinzwe Ikenurabushyo yabaye tariki 03/04/2013, amategeko agenga arkidiyosezi yaravuguruwe ngo ahuzwe n’Itegeko Nimero n˚ 06/2012 du 17/02/rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango itari iya Leta ishingiye ku idini. Ayo mategeko kandi ariho aravugururwa ngo ahuzwe n’itegeko rishya nimero N°72/2018 du31/08/rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini.
Abahagarariye Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali imbere y’amategeko
Ubuyobozi bukuru bwa Diyosezi buri mu biganza by’Umwepiskopi ushyirwaho nta gahato na Papa nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya mu ngingo ya 377, §1 igira iti : «Papa ashyiraho mu bwisanzure bwe abepiskopi, cyangwa se akemeza abamushyikirijwe bamaze kubitorerwa». Umwepiskopi afite ububasha busesuye ahabwa n’amategeko (Can 381, §1). Mu mirimo y’ubuyobozi Umwepiskopi afashwa n’Igisonga cye.
Icyicaro
Icyicaro cya Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI kiri mu Murenge wa NYARUGENGE; mu Karere ka NYARUGENGE; Intara y’UMUJYI WA KIGALI ; Repubulika y’ u Rwanda.
Imiryango Arkidiyosezi Gatolika ya Kigali ibereye umunyamuryango
- Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI ni imwe mu zigize Intara ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali.
- Iyo Arikidiyosezi ibarirwa kandi mu zigize Inama y’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda ifite icyicaro i Kigali.
Imikoranire hagati y’izo nzego zombi na Arkidiyosezi Gatolika ya KIGALI igenwa n’Amategeko agenga Kiliziya Gatolika y’isi yose (Can 431 na 432).