Umuryango w’Abagide mu Rwanda
AMATEKA Y’UMURYANGO W’ABAGIDE MU RWANDA
Umuryango w’abagide mu Rwanda (AGR) wageze mu Rwanda hamwe n’uw’abasukuti wazanywe n’abapadiri bera mu 1957. Abagide batangiye bakorana n’abasukuti ariko bakomeza kugenda baharanira gushinga umuryango wabo. Muri 1979 Umuryango w’Abagide mu Rwanda wavutse, wagura amarembo ukora ku burezi bw’abana b’abakobwa.
Umuryango w’abagide wabonye ubuzima gatozi mu 1980, kuri ubu ukaba ufite abanyamuryango barenga 15.000 mu Rwanda hose.
AGR wemerewe kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Abagide ku Isi (AMGE) muri 1980, ariko uhabwa ubuzimagatozi muri 2002.
Intumbero
AGR iharanira ko abana n’urubyiruko rw’abakobwa bihaza mu bukungu kandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Intego
Intego yacu ni uguha abana n’urubyiruko rw’abakobwa uburere n’ubumenyi bibafasha kwiteza imbere no kwigenga, kandi bakaba abaturage babereye igihugu n’isi yose.
Ibyiciro by’abanyamuryango tugendeye ku myaka y’amashuri
Inyamanza (Bergeronnettes): imyaka 5-12
Les Secrets : Ni abana biga mu ishuri ry’incuke, bambara udukabutura tw’umutuku n’udushati tw’umweru na foulard y’umutuku
Les Fleurs Rouges : Ni abana biga kuva muwa mbere kugera muwa gatatu w’amashuri abanza, bambara udukabutura tw’umutuku n’udushati tw’umweru na foulard y’umuhondo
Les Fleurs Jaunes : Biga kuva muwa kane kugera muwa gatandatu w’amashuri abanza, bambara udukabutura tw’umutuku n’udushati tw’umweru na foulard ivanze umuhondo n’umutuku)
Abagide (Guides): imyaka 13-18
Plume d’Argent : Ni abakobwa biga kuva muwa mbere kugeza muwa gatatu w’amashuri yisumbuye. Bambara ijipo y’ubururu bwijimye, n’ishati y’umweru na foulard y’ubururu bwijimye busa n’ijipo
Plume d’Or : Ni abakobwa biga kuva muwa kane kugeza muwa nyuma w’amashuri yisumbuye. Bambara ijipo y’ubururu bwijimye, n’ishati y’umweru na foulard y’ubururu bwijimye busa n’ijipo ivanze n’umweru
Abagide bakuru (Routières): imyaka 19-35, bambara amajipo y’icyatsi, amashati y’umweru na foulard ivanze umweru n’ubururu
Jeune Route : ni abakobwa bafite imyaka kuva kuri 19 kugera kuri 25.
Route Engagée : ni abakobwa bafite guhera ku myaka 26 kugera kuri 35.
Abakadere (Cadres): ni abakobwa n’abategarugori bafite hejuru y’imyaka 36 (bambara amajipo y’icyatsi, amashati y’umweru na foulard y’umweru ifitemo amabara y’icyatsi). Abakadere batakiboneka mu bikorwa by’umuryango cyane ariko bibara nk’abanyamuryango bitwa Trefoil Guild, rikaba ari ihuriro ry’abagide bakuze bo mu bihugu byose bya Commonwealth.
Inzego z’ubuyobozi
Inteko rusange y’Abagide
Komite nyobozi ku rwego rw’igihugu
Komite y’intara
Komite y’akarere
Inama y’inteko
Abanyamuryango
IBIRANGA IKICIRO CY’ABAGIDE
Inshingano z’abagide
Umugide afite inshingano:
Ku Mana.
Ku bandi
Kuri njyewe ubwanjye
Byose bigaragarira mu gikorwa cyiza cya buri munsi.
Amahame remezo y’abagide
Ukuri
Ubwitange
Ubuziranenge
Isengesho ry’abagide:
Nyagasani,
Nyigisha kugira ubuntu
Kugukorera uko bikwiye
Kwitanga ntategereje igihembo
Uretse kumenya ko nkora ugushaka kwawe. Ameen!!
Indamukanyo y’abagide n’icyo isobanura
Gukorera Imana n`igihugu
Gufasha abandi igihe cyose Gukurikiza itegeko ryakigide Umuto yubahe umukuru Umukuru arengere umuto Ubumwe |
Amategeko y’abagide
Umugide ntiyivuguruza
Umugide agenza ukuri
Umugide ni ingirakamaro kandi akunda gufasha abandi
Umugide ni inshuti ya buri wese kandi ni umuvandimnwe wa buri mugide
Umugide ahorana ikinyabupfura
Umugide akunda kandi akubaha ibyaremwe byose bimukikije
Umugide yumvira ningoga kandi akarangiza neza ibyo yiyemeje
Umugide ni intwari kandi ahorana umutima ukeye
Umugide arazigama kandi ntiyonona ibyabandi
Umugide ariyoroshya kandi ahorana ubuziranenge
Indirimbo y’abagide bose ku isi (Mu Gifaransa)
Ensemble marchons vers l’avenir
En chantant dans le soleil,
Nous promettons de toujours servir
En un monde fraternel,
Et nos voix unies par-delà les mers,
S’élèvent de toute la terre,
Refrain
Dans l’amour et la joie
Nous suivons notre Loi
Pour être prêtes
Pour être prête s.
Le trèfle d’or sur le drapeau bleu
Flotte au vent de tous les ciels
Nous accourons d’un élan joyeux
Où retentit son appel
Formant de nos mains pour le monde entier
La chaîne de notre amitié
Refrain
Isezerano ry’abagide
Baden Powel yaravuze ati: “Biroroshye kwitwa umugide ariko kubaho kigide birakomeye”. Niyo mpamvu iyo umuntu amaze kwakirwa m’umuryango w’abagide agomba gusezerana kugirango yiyemeze kumugaragaro kuba umugide.
Isezerano ryerekanako umuntu abaye umugide nyawe. Ni ngombwa kandi kuko risubiramo amahame remezo ya kigide ari nazo nkingi zikigize.
Kuberako isezerano ari igihango umuntu aba yiyemeje burundu, rigomba kuba ryatekerejweho.
Mu gusezerana ikingenzi suko usezerana avuga mumutwe amagambo y`isezerano , ahubwo n’uko ibyo avuga byerekana ibyo we yemera. Ubwo rero agomba kubitegurana umutima.
Umugide asezerana ryari mu muryango
Umugide winjiye mu muryango mu cyiciro icyo aricyo cyose, ntagomba kurenza amezi 6 atarasezerana. Iyo amaze gusezerana ahita ahabwa ikimenyetso cya kigide (foulard, indamukanyo….) kerekanako yemewe mu muryango w`abagide ku isi.
Umuhango wo gusezerana
Umuhango wo gusezerana ukorwa imbere y’ibendera ry’u Rwanda, iry’Abagide mu Kiliziya cyangwa mu rusengero, bitaba ibyo ugakorerwa ahandi nko kuri rassemblement usezerana afashe Bibiliya cyangwa Qor’uan n’ibendera ry’igihugu.
Abungirije abakuru b’inteko bafata amabendera yombi bayahuje, barebana
Umuyobozi w’inteko ahamagara usezerana mu mazina ye yombi,
Uhamagawe yegera imbere aherekejwe n’umuyobozi w’agatsiko ke uba amufashe ku ntugu n’amaboko ye yombi
Yegera amabendera akayahagarara imbere
Utanga isezerano abaza ibibazo by’isezerano, hanyuma ushaka gusezerana agasubiza mu ijwi riranguruye.
C/ Murashaka iki?
G/ kuba abagide b’u Rwanda
C/ Ku mpamvu ki?
G/ kugirango turusheho gukorera Imana n’u Rwanda
C/ Ni iyihe nyungu mubitegerejemo?
G/ ntayo komiseri
C/ Muzamaramo igihe kingana gute?
G/ igihe cyose imana nibidufashamo
C/ Muvuge amahame remezo y’abagide
G/ ukuri, ubwitange n’ubuziranenge
c/ Muzi itegeko rigenga abagide mu rwanda?
G/ yego komiseri
C/ Muvuge ingingo zose zirigize
G/ bavuga amategeko icumi y’abagide
C/ Mwiyemeje gukurikiza itegeko ry’abagide?
g/yego, turabyemeye n’umutima wacu wose
C/ Muzabigira igihe kingana iki?
G/igihe cyose Imana nibidufashamo
C/ Kubera ukwizera n’ubunyanga mugayo banyu, tubemereye gusezerana mu muryango w’abagide mu Rwanda
Iyo ibibazo birangiye, abasezerana begera amabendera, bagakora indamutso y’abagide cyangwa n’ukuboko kw’iburyo, ukw’ibumoso kugakora ku mabendera bakavuga isezerano bagira bati:
“Ku ishema ryanjye mfashijwe n’inema y’Imana niyemeje gukorera uko nshoboye kose Imana n’ u Rwanda, gufasha mugenzi wanjye muri byose no gukurikiza itegeko ry’Abagide.”
C/ Kuva ubu mwinjiye mu muryango mugari w’Abagide mupfukame musabe padiri umugisha (iyo ahari)
Abasezeranye bambikwa foulard nk’ikimenyetso cy’isezerano barangiza bagasuhuzanya.
Umaze gusezerana arahindukira agasuhuza ikoraniro ry’abashyitsi ndetse n’abagide baraho bakanaririmba indirimo y’isezerano.
IBIRANGA IKICIRO CY’INYAMANZA
Inyamanza ni abana bato b’abakobwa barererwa mu Muryango w’Abagide, bafite imyaka itanu kugera kuri 12. Barerwa na bakuru babo, baba bari kumwe mu nteko cyangwa bakaba bikorana ariko bafite umuntu mukuru w’umugide ufite nibura imyaka 18. Inyamanza ziteraniye hamwe zitwa “Uruhuri rw’Inyamanza”. Kuko baba bakiri bato niyo mpamvu amahame abagenda ataremereye ariko abafasha kubana neza n’abandi ndetse no kwita ku byaremwe mu rwego rwo kubafasha kugira umumaro no kwiga kuyobora bakiri bato.
Itegeko ry’inyamanza
Inyamanza yumvira inyoni nkuru
Inyamanza ntiyiyumva
Umuhango wo gusezerana
Umuhango wo gusezeranya Inyamanza utandukanye n’uw’abagide kuko baba ari bato. Ukorerwa mu rusengero, kiliziya cyangwa aho abana bashobora kwisanzura. Si ngombwa ko basezeranira ku mabendera kuko ntibaba banazi icyo asobanura.
Utanga isezerano abaza ibibazo by’isezerano, hanyuma ushaka Inyamanza zigasubiza mu ijwi riranguruye.
C/ Inyamanza Inyamanza!
I/ Uko dushoboye
C/ Muzi itegeko ry’Inyamanza
I/ Yego Komiseri
C/ Ngaho nimurivuge
I/ Inyamanza zikarivuga
Iyo ibibazo birangiye, abana begera amabendera, bagakora indamutso y’inyamanza (udutoki tubiri gusa) n’ukuboko kw’iburyo, hanyuma bakavuga isezerano bagira bati:
”Nsezeranye gukora uko nshoboye kugirango mbe indahemuka ku Mana, ku babyeyi, ku itegeko ry’uruhuri rw’inyamanza no gukorera abandi ibikorwa byiza.”
C/ Ngaho mupfukame musabe padiri umugisha (iyo ahari)
Abana basezeranye bambikwa foulard nk’ikimenyetso cy’isezerano barangiza bagasuhuza ikoraniro ry’abashyitsi ndetse n’abagide.
INTEKO Z’ABAGIDE N’INYAMANZA
Inzira zo gushinga Inteko
Inteko y’Abagide cyangwa y’Inyamanza ishingwa n’umugide uri mu cyiciro cy’imyaka 18 – 25 cyangwa mukuru. Iyo amaze kubona abanyamuryango, yandikira komiseri w’Abagide mu karere yifuza gushingamo inteko, akamuha imyirondoro y’abanyamuryango, igihe n’aho inteko iteranira.
Uwashinze inteko agomba kuba ari inyamangamugayo, ari umugide cyangwa inshuti y’abagide. Iyo amaze guhabwa uburenganzira bwo gushinga inteko, Komiseri amuha imfashanyigisho zose z’abagide cyangwa inyamanza akanamuha amahugurwa amufasha gukorana n’abana.
Icyitonderwa: Inteko igomba kuba igizwe n’abanyamuryango nibura 25. Igira ikayi yandikwamo amateka, ibikorwa n’uko imisanzu yatanzwe. Igira izina, ibirango yihariye, komite y’abayobozi nibura y’abantu 6, patrouilles cyangwa amatsinda mato nayo afite abayayobora. Inteko niyo igena ibikorwa byayo ariko inaharanira guhora yiga, yiteza imbere no gukora igikorwa cyiza cya buri munsi. Iyo umwaka urangiye umuyobozi w’inteko ageza kuri komiseri w’akarere raporo y’ibyakozwe, ibikorwa biteganwa umwaka ukurikiraho n’imisanzu y’abanyamuryango.
IMISANZU Y’ABANYAMURYANGO
Buri munyamuryango afite inshingano zo gutanga umusanzu wo kugirango ibikorwa bya kigide bitere imbere. Hari umusanzu usanzwe wa buri mwaka bitewe n’icyiciro cya buri munyamuryango, ariko mu kubahiriza umunsi w’urwibutso wo kuwa 22 Gashyantare buri mwaka, buri mugide yongera gutanga ifaranga rimwe ryoherezwa mu biro mpuzamahanga w’Abagide ku Isi mu Bwongereza.
Umusanzu ugenwa n’inteko rusange, kandi utangwa na buri mugide wese ku buryo bukurikira:
Inyamanza (5 – 12)
Buri nyamanza itanga amafaranga 150 ku mwaka agabanywamo imigabane itatu:
50 aguma mu nteko
50 yoherezwa mu karere
50 yoherezwa mu ku biro by’umuryango
Abagide (13 – 17)
Abari muri urwo rwego batanga buri muntu amafaranga 600 ku mwaka agabanywamo imigabane itatu:
200 aguma mu nteko
200 yoherezwa mu karere
200 yoherezwa ku biro by’umuryango
Abagide bakuru (18 – 35)
Buri muntu atanga 1,200 agabanywamo imigabane itatu:
400 aguma mu nteko
400 yoherezwa mu karere
400 yoherezwa mu rwego rw’igihugu
d. Abakadere (36+) n’abagize komite y’intara n’iy’akarere
Buri wese atanga 5,000 agabanywamo imigabane ibiri:
2,500 aguma mu karere
2,500 yoherezwa mu rwego rw’igihugu
e. Abagize inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’igihugu
Buri wese atanga amafaranga 10.000 ku mwaka agashyikirizwa ubunyamabanga buhoraho cyangwa agashyirwa kuri konti y’umusanzu y’umuryango.
IBIRANGO
Ibirango by’Umuryango w’Abagide mu Rwanda byemezwa n’Inteko Rusange. Muri byo harimo n’ibirango by’Umuryango w’Abagide ku Isi. Dore ibirango byashyizweho kugeza ubu:
Logo y’umuryango igizwe n’amabara y’ibendera ry’u Rwanda ariyo ubururu, umuhondo, icyatsi. Hagati muri logo harimo ururabo rwa Lys rwatoranyijwe n’uwashinze Abagide n’Abasukuti ku Isi rusobanuye ubumwe bw’abanyamuryango, hasi yarwo hakaba handitsemo AGR. Logo niyo ikoreshwa mu gutera kashi, kwandika amaburuwa, imyenda, baji n’izindi nyandikomvugo zose z’umuryango.
Idarapo ry’Umuryango w’Abagide ku Isi rikoreshwa mu mihango yose y’abagide yiyubashye (amasezerano y’abanyamuryango n’abayobozi) ibirori by’inteko, mu ngendo zitandukanye rikerekana ko abari kurikora ari abagide n’ibindi. Ni ibendera ryubashywe kandi rimanikwa ahabugenewe hakorera cyangwa hateraniye abagide. Umweru usobanuye umuco wo kwimakaza amahoro, umuhondo w’amaterasi usobanuye amapfundo atatu y’isezerano, naho ururabo rwa Lys ni ubumwe buranga abagide ku isi yose.