Paruwasi Mutagatifu Tadeyo ya Munyana
Padri Mukuru,Padri Léodegard Niyigena
Nimero ya telefoni : 0788784308 Umunyamabanga: François Xavier HATEGEKIMANA Nimero ya telefoni: 0783402157 Missa – Ku cyumweru ku cyumweru : 08h00′ et 10h30, na saa mbiri muri za santarali ku mibyizi : 06h30, kuwa gatandatu igatangira 06h45 nyuma y’ishapure – Kumibyizi : 06h30 Gushengerera Ku wa kane wa buri cyumweru nyuma ya missa ya mu gitondo na buri wa gatanu w imboneka Penetensiya: Ku wa kabiri no ku wa Gatanu nyuma ya missa ya mu gitondo ya 6h30 Kwakira abakristu Kuwa kabiri no kuwa gatanu |
Tumenye Paruwasi Munyana
Paruwasi Munyana iherereve mu majyaruruguru y’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Gakenke. Ifite igice kinini cy’Umurenge wa Minazi (utugari 4 ari two: Murambi, Munyana, Gasiho na Raba) nigice gitoya cy’Uumurenge wa a Coko (utugari 3 ani two: Nyange, Nyanza na Kiruku): ni utugari 7 n’imidugudu yose hamwe 20.
lkicaro cvayo kiri mu Murenge wa a Minazi, Akagari ka Munvana, ku birometero bigera kuri 60 uvuye ku kicaro cya Arkidiyosezi ya Kigali.
Ihana imbibi na Paruwasi zikurikira: Ruli, Rwankuba; Nemba (Ruhengeri) na Ntarabana (Kakbgayi ).
Paruwasi yashinzwe na Nyiricyubahiro Myr Tadevo NTIHINYURWA ku wa 04 nzeri 2011. ibyawe na Paruwasi ya Rwankuba. Ifite abakristubarenga ibihumbi 5 bibumbiye mu masantrali 6 (Minazi, Murambi, Gihororo, Munyana, Gasiho na Raba); muri mpuzamiryangoremezo 40 n’imiryangoremezo ivuguruve 106.
Ni Paruwasi iri mu cyaro. Abakristu benshi batuye mu misozi, dore ko ari na Paruwasi igizwe n’imisozi gusa. Muri Paruwasi yacu dufite ibigo bitandatu by’amashuri abanza: bine ni ibya Kiliziya gatolika bifashwa na Leta, bibiri ni ibya leta. Dufite ikigo kimwe cya Secondaire (12YBE) cya Kiliziya gifashwa na Leta.
Muri iyi mvaka ishize, amasantrali 5/6 yari arimo gukusanya amafranga yo kubakisha Kiliziya zo gusengeramo, kuko izihari zishaje cyane. Abakristu kandi bari barimo kubaka inzu za Mpuza zo gusengeramo. Mpuza 31/40 zifite inzu zo ausengeramo kandi abandi na bo baracyubaka.
Guhera mu miryangoremezo kugeza kuri Paruwasi, inzego z’ubuyobozi zose ziriho kandi zirakora. Inzego z’urubyiruko n’iz’abana zose zirahagarariwe kandi zirakora. Dufite imiryango ya agisiyo gatolika n’imiryango mishya ikurikira : Legio Mariae, Charismatiques, i, Conference de St Vincent de Paul, Abakalumeri. JOC, MTCR. Scout, abasaveri n’umuryango w’Impuhwe Kandi yose ifite ubuyobozi.
Dufite amakomisiyo y’ikenurabushvo ahagarariwe kandi akora. Paruwasi yacu ifite umupadri uyivukamo. Ifite umudiyakoni uyikomokamo n’umufratri utangiye Tewolojiya. Ifite umufrere 1; Ababikira bayivukamo 5: 2 b’Inshuti z’Abakene; aba Smardones, n’uwa Saint Vincent 1, n’abandi bakobwa bakiri mu rugendo.
Igice kinini cy’abakirisitu ba Munyana kibeshejweho n’ubuhinzi; biganje mu byiciro bibiri bibanza by’ubudehe (icya mbere n’icya kabiri), n’abandi bakeya cyane bari mu cya 3. Ariko baritanga kuko babonye Paruwasi ibakeneye. ibi bigaragarira no mu ngengo y’imari ya paruwasi ya buri mwaka:
Iyi paruwasi ibeshejwbeho n’amaboko y’abakristu ndetse n’umubano n’andi maparuwasi (ifite jumelage).
Santarali
No | Santarali | Igihe yavukiye | Mpuza | I.R. |
Minazi | 1931 | 6 | 13 | |
Murambi | 1946 | 9 | 24 | |
Gihororo | 1947 (ari sikirisare) | 3 | 9 | |
Munyana | 2001 (ari sikirisari) | 5 | 13 | |
Gasiho | 1947 | 8 | 23 | |
Raba | 1927 (ari sikirisari) | 9 | 24 |
Ibigo by’abihaye Imana bikorera muri paruwasi
Inshuti z’abakene
Abapadiri bakoze ubutumwa muri Paruwasi
2011-2013: – Abbé Jean Jacques NDUNGUTSE (Curé)
– Abbé Justin NSANZAMAHORO (Vicaire)
2013-2014: – Abbé Jean Jacques NDUNGUTSE (Curé)
– Abbé Justin NSANZAMAHORO (Vicaire)
– Abbé Leonidas TUYISENGE (Vicaire)
2014-2017: – Abbé Justin NSANZAMAHORO (Curé)
– Abbé Leonidas TUYISENGE (Vicaire)
– Abbé JMV NTACOGORA (Vicaire)
2017-2019: – Abbé Nsanzamahoro Justin (Curé)
-A. Karangwa Thierry (Vicaire)
2019-2020 : – NIYIGENA LEODEGARD (Curé)
-A. Karangwa Thierry (Vicaire)
Abiyahe Imana bakomoka muri Paruwasi
P. Faustin NSHUBIJEHO
P. Frodouald TWAGIRINSHUTI
Frère Antoine IYAMUREMYE (Abambari ba Jambo)
Sr. Léocadie NYANZIRA (Inshuti z’abakene)
Sr.Béatha DUKUZUMUREMYI (Inshuti z’abakene)
Sr. Chantal URAYENEZA (Saint Vincent)
Sr. Alphonsine MUTUYIMANA (Philippe Smaldone)
Inzira zo gukemura ibibazo by’ingutu paruwasi ifite
Gukangurira abaturage kwiga
Kubaka irindi shuri rya secondaire ryegereye abo rifasha
Ikenurabushyo ryita ku rubyiruko rikanegera abakristu muri rusange
Gutangiza imishinga ifasha urubyiruko
Gushishikariza urubyiruko dufite kwiyegurira Imana
Kuvugurura inzego za karitasi no gushishikariza abakristu gufashanya no gucunga neza ibyo bafite
Gushishikariza abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta zibakura mu bukene
Kwigisha no gusura ingo nk’izo zibanye nabi
Gusimbura inyubako zishaje no kuzubaka aho zitari;
Gushishikariza abakristu kongera ingufu mu kwita kuri paruwasi yabo.