PARUWASI SAINTE FAMILLE: INAMA YAHUJE ABAGIZE UMURYANGO “EQUIPE NOTRE DAME” KU RWEGO RWA REGION RWANDA – BURUNDI    

Ku cyumweru tariki ya 19/10/2025, muri Paruwasi ya Sainte Famille, iherereye muri Arkidiyosezi ya KIGALI, habereye inama yahuje abayobozi bagize umuryango w’ingo z’umubyeyi Bikira Mariya (“Equipe Notre Dame”), ku rwego rwa Région ya RWANDA-BURUNDI.    Iyi nama yabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri Paruwasi ya Sainte Famille, cyatuwe na Musenyeri Ignace KABERA, igisonga cy’umushumba wa Diyosezi…

Read More

PARUWASI GIHOGWE YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA IBIRI IMAZE ISHINZWE

Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Rafayile / GIHOGWE, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/11/2025, yizihije isabukuru y’imyaka 2 imaze ishinzwe. Kuri uyu munsi kandi umuryango Focolare washyikirije urumuri rwa Yubile ya Arkidiyosezi ya KIGALI y’imyaka 50, izizihizwa umwaka utaha 2026. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. Urumuri ryazanywe n’abahagarariye imiryango ya…

Read More

SERVISI Y’ITERAMBERE RYUZUYE RYA MUNTU YA ARKIDIYOSEZI YA KIGALI MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/11/2025, Servisi y’iterambere ryuzuye rya muntu (CARITAS na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bya Arkidiyosezi ya KIGALI) yifatanyije na Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umubyeyi Ubohora Imbohe / RULINDO kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakene ku ncuro ya 9. Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI. Umunsi mpuzamahanga w’abakene w’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko…

Read More

ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YIZIHIJE MU GITAMBO CYA MISA SIPIRIYANI RUGAMBA NA DAFOROZA MUKANSANGA N’ABANA BABO, ABAGARAGU B’IMANA

Mu Gitambo cy’Ukaristiya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa KIGALI yaturiye muri Paruwasi REGINA PACIS / REMERA ku cyumweru tariki ya 09/11/2025, Arkidiyosezi ya KIGALI yifatanyije na Kiliziya y’isi yose guhimbaza umunsi mukuru w’iyegurirwamana rya kiliziya y’i Laterano, uhurirana n’umunsi wo kwizihiza no gusabira muri Arkidiyosezi ya KIGALI, urugendo rw’ abagaragu b’Imana Sipiriyani RUGAMBA na…

Read More

PARUWASI RUTONDE: URUHARE RY’UBWISHINGIRE BWA KIBYEYI MU KUVUGURURURA URUKUNDO N’UMUSHYIKIRANO HAGATI Y’ABASHAKANYE

Arkidiyosezi ya KIGALI ivuga ko ku ncuro ya mbere yatangije gahunda y’UBWISHINGIRE BWA KIBYEYI muri Paruwasi ya RUTONDE, iherereye muri Arikidiyosezi ya KIGALI, gahunda izwi cyane nk’uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro, mu rwego rwo gufasha abashakanye kuba ababyeyi nyakuri. Ku wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, nibwo muri Paruwasi ya RUTONDE yakiriye bamwe bashinzwe serivisi…

Read More

ARKIDIYOSEZI YA KIGALI YAHIMBAJE YUBILE Y’UBUTUMWA BW’ABALAYIKI

Kuri iki cyumweru tariki ya 19/10/2025, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Pawulo/GISHAKA, hizihirijwe Yubile y’ubutumwa bw’Abalayiki ku rwego rwa Arkidiyosezi ya KIGALI, yitabiriwe n’abasaga 3000, yizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “BALAYIKI DUKORE UBUTUMWA BWACU TURANGAMIYE KRISTU, WE SOKO Y’AMIZERO, UBUVANDIMWE N’AMAHORO “, mu gitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA. ‎Yubile y’ubutumwa bw’Abalayiki…

Read More

KAGUGU: AMASEZERANO YA BURUNDU MU MURYANGO W’ABABIKIRA BASHENGERERA UBUTARETSA ISAKRAMENTU RITAGATIFU RY’UKARISTIYA

Mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri iki cyumweru tariki ya 12/10/2025, muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Impuhwe / KACYIRU, iherereye i KAGUGU, yakiriye amasezerano ya burundu y’ababikira 3 bo mu muryango w’Ababikira bashengerera ubutaretsa Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya:  Mama Jeannette NYIRAMPOZAYO, Mama Angélique TURAYISHIMIYE, na Mama Appolinarie NKORERIMANA. ‎Ibi birori…

Read More

IBYARANZE IHURIRO RYA 18 RY’IMIRYANGO Y’ABALAYIKI BITANGIRA UBUTUMWA BWA KILIZIYA.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/10/2025, muri Paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa/NYAMATA, habereye ihuriro rya 18 ry’imiryango y’Abalayiki bitangira ubutumwa bwa Kiliziya muri Arkidiyosezi ya KIGALI, yizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “MU NGO ZACU NO MU MIRYANGO TUBARIZWAMO, TUBE KOKO ABAHAMAYA BA KRISTU, WE SOKO Y’AMIZERO UBUVANDIMWE N’AMAHORO”. Igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Arkiyepiskopi…

Read More

ARKIYEPISKOPI YASUYE ISHURI RYA NTARE LOUISENLUND SCHOOL (NLS)

Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, ku wa gatandatu tariki ya 27/09/2025, yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya mu ishuri ryisumbuye rya NTARE LOUISENLUND INTERNATIONAL SCHOOL RWANDA (NLS), anatanga amasakramentu y’ibanze ku banyeshuri bahiga bayateguriwe. Akigera muri iki kigo yakiriwe n’umuyobozi w’ishuri Bwana Damien Paul Vassallo. Yari ari kumwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamata, Padiri François…

Read More

KAGUGU: AMASEZERANO YO KWIYEGURIRA IMANA BURUNDU MU MURYANGO W’ABADOMINIKANI BA ANUNCIATA

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/09/2025, muri Paruwasi ya KACYIRU, mu gitambo cy’Ukarisitiya yahaturiye, Musenyeri Casimir UWUMUKIZA, igisonga cya Arkiyepiskopi wa KIGALI, wahagarariye Arkiyepiskopi muri uyu muhango, yakiriye amasezerano yo kwiyegurira Imana burundu kuri Mama Leontine DUKUZEMARIYA, wo mu muryango w’ababikira b’Abadominikani ba Anunciata. Aya masezeranye agizwe no: Kumvira, ubusugi n’ubukene burundu, akurikije itegeko…

Read More