Uruzinduko rwa Nyirubutungane Papa Fransisiko mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ruzazana umwuka mushya muri icyo Gihugu. Amakuru dukesha urubuga rwa Vatikani, uru ruzinduko ruteganyijwe mu byumweru 3 biri imbere, ruzagirira akamaro igihugu cya Kongo kandi Abanyekongo biteguye kuzakira uwo mushyitsi muhire. Ibi byatangajwe na bwana Déogratias Ndagano ambasaderi wa Kongo i Vatikani.
Papa Fransisiko kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 03 Gashyantare 2023. Ambasaderi Déogratias Ndagano yagize ati: ” Uru ruzinduko ruzagarura umwuka mushya mu buzima bw’Abanyekongo”
Mu kiganiro yagiranye na Vatican news , amaze kwakirwa na Papa, Déogratias Ndagano yabanje gushimira Papa ku bw’ikiganiro bagiranye. Muri icyo kiganiro Papa yibanze Ku bibazo byugarije isi yose harimo n’iby’umutekano muke, Papa avuga ko yifuza ko uyu mwaka wa 2023 wazaba umwaka wo guharanira amahoro, intambara zigahagarara.
Papa yagize ati : ” Ubu noneho nshobora kujya muri Kongo“. Iri jambo ryashimishije cyane Ambasaderi Déogratias Ndagano.
Umuntu yavuga ko muri iki gihe hasigaye ibyumweru bitatu gusa, Abanyekongo bategerezanyije ibyishimo byinshi uru ruzinduko. Ambasaderi Ndagano nawe yabyivugiye. Muri buri gace ka Kongo imyiteguro ni yose, bitari Ku ruhande rwa Kiliziya gusa ahubwo ku rwego rw’igihugu cyose.
Ambasaderi Ndagano yashoje ijambo rye avuga ko Papa azasura Abanyekongo bahuye n’ibizazane by’intambara zibera mu burasirazuba bw’iki gihugu nk’uko Papa yabyivugiye ko ababajwe n’aba baturage bamaze igihe bamerewe nabi kubera umutekano muke.
Umwanditsi :
Diyakoni GWIZA Joseph
Iseminari Nkuru ya Nyakibanda